INGABO ZA FARDC ZUBAKIWE INDAKE NA MONUSCO.

INGABO ZA FARDC ZUBAKIWE INDAKE NA MONUSCO.

Nyuma yo kubona ko inyeshyamba z'umutwe wa M23 zizengereje ingabo za FARDC, MONUSCO yatangiye kuzubakira indake.

Iki cyemezo cyafashwe kinashyirwa mu bikorwa n'ingabo z'umuryango w'abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo MONUSCO.

Ikinyamakuru GOMA24 dukesha iyi nkuru cyashyize hanze amafoto agaragaza abasirikare ba MONUSCO batangiye kubakira indake ingabo za FARDC zizajya zifashisha ku rugamba bahanganyemo n'umutwe wa M23.

Ibi birimo gufatwa nk'ubugwari ku ngabo za Congo zikomeje guhabwa urw'amenyo aho benshi bakomeje kuzishinja no kutabasha kwiyubakira indake zibarindira umutekano mu gihe cy'amasasu.

Umutwe wa M23 wo ukomeje kubyina intsinzi mu duce wamaze kwigarurira ndetse ukomeje gukubita inshuro FARDC yifatanyije n'imitwe yitwaje intwaro nka FDRL na MAI MAI wongeyeho n'izi ngabo za MONUSCO.