PEREZIDA PAUL KAGAME YAZAMUYE MUNTERA ABASIRIKARE 3 BAKURU

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 3 bari ku ipeti rya Brig. General bahabwa ipeti rya Major General.

PEREZIDA PAUL KAGAME YAZAMUYE MUNTERA ABASIRIKARE 3 BAKURU

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w'ingabo (RDF), yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 3 bari ku ipeti rya Brig. General bahabwa ipeti rya Major General.

Abazamuwe ni Brig. Gen. Vincent Nyakarundi, Umuyobozi Mukuru ushizwe Ubutasi bwa Gisirikare, Brig. Gen. Willy Rwagasana ukuriye Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), na Brig. Gen. Ruki Karusisi Uyobora Umutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Forces).

Perezida wa Repubulika Paul Kagame  yazamuye mu ntera kandi Col Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda amuha ipeti rya Brig. General.

Izo mpinduka zabaye zahise zihabwa agaciro zigitangazwa nkuko byatangajwe kuri uyu wa 11 nyakanga.