IJAMBO RIKOMEYE RYA PEREZIDA PAUL KAGAME I NYAMAGABE.

IJAMBO RIKOMEYE RYA PEREZIDA PAUL KAGAME I NYAMAGABE.

Kuri uyu wa 26 Kanama 2022, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yasuye akarere ka Nyamagabe ahavugira amagambo akomeye.

Ku isaha ya 11:16' za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu w'icyumweru Umukuru w'igihugu yari ageze kuri sitade ya Nyagisenyi n'ibyishimo abahateraniye bazamura amabendera mu kirere bamwishimiye bikomeye.

Yatangiye asuhuza abaturage abashimira uko bamwakiranye urugwiro, anakomoza ku ntambwe nini igaragara imaze guterwa mu iterambere ry'intara muri rusange.

Perezida Paul Kagame yizeje aba baturage ko n'ibitaragerwaho birimo gushyirwamo ingufu ngo bikemuke cyane cyane ikibazo cy'ibura ry'amazi,n'ibindi bikorwaremezo bitaraba byinshi by'umwihariko mu muhora wa Kaduha-Gitwe.

Ati "Ntabwo turagera aho twifuza ugendeye no ku mibare yavuzwe y'ibyagiye bikorwa ibigeza amazi ku baturage,Ibijyanye n'imihanda,Ni inganda n'ibindi bikorwa. Hari intambwe, ariko iyo ugana ku 100% ukaba uri kuri 40% ntabwo ari byiza ndashaka ko tuzamuka tukarenga 50% nibura." 

Yongeyeho ati "Byakomeje bigaruka kuva ejo aho nagiye njya hose, Uyu muhora wa Kaduha-Gitwe ntabwo ukwiriye gusigara inyuma ukwiye kujyana natwe mu ntambwe dutera."

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kandi yiyemeje guhangana n'abayobozi badakora ibyo bakwiye kuba bakora ngo abaturage bakemurirwe ibibazo bibugarije kenshi bikarinda iyo bimugeraho kandi byakabaye bikurwa mu nzira mu nzego zo hasi.

Yasoje ijambo rye aha umwanya abaturage bamugezaho ibibazo n'ibyifuzo bafite, akangurira buri muyobozi wese bireba kubihagurukira bikava mu nzira mu rwego rwo kuzamura imibereho y'umuturage ku isonga.