GEN. MUHOOZI ARIFUZA GUHURA NA GEN. SULTAN MAKENGA WA M23.

GEN. MUHOOZI ARIFUZA GUHURA NA GEN. SULTAN MAKENGA WA M23.

Imfura ya Perezida Museveni yivugiye amagambo yo gucyeza inyeshyamba za M23 ubugira kabiri bifatwa ukundi.

Kuri uyu wa 03 Ukuboza 2022, General Muhoozi Kainerugaba yongeye kurikoroza ku rubuga rwa Twitter nyuma yo kuvuga imyato General Sultan Makenga uyoboye inyeshyamba za M23 zayogoje uburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Yanditse ati "Iyo nza kuba nkiri mu mwanya w'umugaba mukuru w'ingabo, nari guhita mpura na Makenga. Ni indwanyi ikomeye kandi ndizera ko twari kumvikana. Niba twari twiteguye kuganira na Joseph Kony na LRA, kubera iki bitaba M23?"

Nyuma y'iki gitekerezo yifashishije amafoto 2 yombi y'uwo yise umuhanga ku rugamba General Sultan Makenga ukomeje kuba isereri mu mitwe y'abayobozi ba Kinshasa.

Si intugunda n'ibitekerezo byisukiranyije gusa kuko Aya magambo yahise akurura ishusho neza y'uburyo aherutse gutangaza ko we ari ku ruhande rwa M23 ndetse icyo gihe we yavuze ko atari inyeshyamba cyangwa abaterabwoba ahubwo ari abaharanira uburenganzira bwabo.

Soma inkuru y'uko yivugiye bwa mbere n'ibyamubayeho;

Ntiyahagarariye aho kuko yakomoje ku gihugu cy'u Rwanda ati "Umuzungu w'inshuti yanjye aherutse kumbaza uburyo Uganda n'U Rwanda bikomeye, Uko igisirikare cyacu gikomeye, Naramubwiye nti zana abasirikare bawe hano ubundi urebe uko biruka amasigamana baduhunga."

Yongeye kwivuga ibigwi noneho mu gicamunsi yibutsa abantu ko uyu mwaka wa 2022 dusoza utazibagirana mu mateka y'u Rwanda na Uganda.

Ati "Uyu mwaka,2022, uzibukwa n'abana bacu nk'umwaka ababyeyi babo bihayeho intego yo kuzahura ahazaza h'igihugu. Twe twitwa 'Baana' twiyunze n'u Rwanda, twafunguye imipaka kandi twatsinze ADF. Ntewe iteka no kuba mu rungano rukomeye rwa Uganda."