FARDC: UMUSIRIKARE YISHE MUGENZI WE AHITA YIYAHURA.

FARDC: UMUSIRIKARE YISHE MUGENZI WE AHITA YIYAHURA.

Igikuba cyacitse ubwo umusirikare wo mu ngabo za FARDC yicaga mugenzi we abonye biribumubere bibi kurushaho ahitamo kwiyahura.

Ibi byabereye mu gace ka shefeli ya Basili ho muri teritwari ya ITURI muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Intandaro yabyo byose yabaye ifuhe, amakuru agera kuri Kalisimbi.com avuga ko uyu musirikare yari azi neza ko mugenzi we yajyaga yihengekana ku ruhande umugore we akeka ko haba hari umubano wihariye bafitanye amuca inyuma.

Intugunda zabaye mu masaha ya saa yine ubwo uyu musirikare wari ufite umujinya w'umuranduranzuzi yasatiraga mugenzi we akuramo imbunda ako kanya atangira kurasa amasasu undi yisunika ahunga ariko biranga arahagwa, undi nawe ntiyatinda kwiyahura.

Inzego za sosiyete sivile zemeje aya makuru, KAKANI Gustave umwe mu bayobozi yadutangarije ko abantu 4 bahasize ubuzima barimo abasirikare 2 n'abagora 2 bakomeretse bikomeye bajyanwa igitaraganya kwa muganga ariko birangira amagara yabo asesetse kubera kuva amaraso menshi.