PEREZIDA MUSEVENI AKUYE GEN. MUHOOZI MU NSHINGANO.

PEREZIDA MUSEVENI AKUYE GEN. MUHOOZI MU NSHINGANO.

Nyuma yuko Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, azamuye mu ntera umuhungu we yamukuye mu nshingano.

Ni zimwe mu nshingano yari asanganywe aho yari umugaba mukuru w'ingabo zabo, UPDF, zirwanira ku butaka by'akarusho ni nawe wari umugaba mukuru w'ingabo zoherejwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zagiye kurwanya inyeshyamba za ADF.

Maj. Gen. Dick Olum niwe wahise ahabwa inshingano zikomeye zo kuyobora Ingabo zose ziri mu bikorwa byo kurwanya aba barwanyi b’Umutwe w’iterabwoba wa ADF mu Burasirazuba bwa RDC, asimbura Gen Muhoozi Kainerugaba wari ufite izi nshingano kuva ubu butumwa bwatangira.

Major General Dick Olum wasimbuye Gen. Muhoozi

General Muhoozi Kainerugaba akaba imfura ya muzehe Museveni aherutse no kwambikwa iri peti yahawe imbere y'imbaga.

Kuri ubu inshingano zirimo kuba umujyanama w'umukuru w'igihugu mu bya gisirikare ni zimwe mu z'ibanga yahawe byatumye benshi bakibimenya baratangiye guhwihwisa bemeza neza ko arimo kwitegurira gusimbura se ku butegetsi yafashe tariki 29 Mutarama 1986.

Perezida Museveni