PEREZIDA KAGAME AVUZE BYIMBITSE KU MABUYE Y'AGACIRO YA CONGO.

PEREZIDA KAGAME AVUZE BYIMBITSE KU MABUYE Y'AGACIRO YA CONGO.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yongeye gukomoza ku mutekano muke ukomeje kurangwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022, ubwo yakiraga indahiro z'abaminisitiri bashya muri Minisiteri y'ubuzima,mbere yuko avuga ku bibazo by'umutekano yabanje kubashimira abahwitura bamwe mu basanzwe mu buyobozi bari bitabiriye abibutsa kwita ku nshingano zabo bikomeza guteza imbere igihugu.

Yagize ati "Ubufatanye burahari, igihe bazaba biteguye gufatanya n’abo basanze n’abandi bazaza, ibintu bizagenda neza. Aba ku buryo bw’umwihariko barahiye uyu munsi, bagiye muri Minisiteri y’Ubuzima, minisiteri ifite uruhare rukomeye mu buzima bw’abantu ariko noneho no mu majyambere y’igihugu, iyo ubuzima bw’abantu bumeze neza, bashobora gukora ibyo bashinzwe bityo igihugu kigatera imbere."

Yunzemo ati "Ibi turabizi duhereye ku bintu byinshi by’amateka n’ibyo tugenda duhura nabyo, ibyorezo bitandukanye harimo ndetse n’icyo tukirimo n’ubu ngubu cya Covid-19. Ntabwo ari ibyo byonyine hari ibindi byinshi. Ndibwira ko aba bamaze kurahira bazadukorera imirimo uko bikwiriye tugakorana nabo natwe dukora iyacu tugahangana n’ibyo bibazo."

Nyuma yo kuvuga kuri ibi Mu ijambo rye yakomoje ku bubi bw'intambara avuga ko yifuza amahoro kuko ntacyayaruta anagaruka ku by'amabuye y'agaciro u Rwanda rushinjwa kwiba muri CONGO akomeza kugaragaza ko igihugu kibeshejweho no gukora bitari ugukorakora.

Ati "Yewe n’uko gushinjwa ko twiba amabuye y’agaciro ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ikintu kimwe ni uko tutari abajura. Aho turi ubu, iterambere tumaze kugeraho, rishingiye rimwe na rimwe ku bufasha duhabwa n’aba bantu badushinja, ibi bihugu bikomeye, biduha ubufasha."

Yongeye ati "Kuko bifasha ibindi bihugu, ntabwo bizigera bibona ikindi gihugu kibyaza neza umusaruro amafaranga gihabwa nk’uko u Rwanda rubigenza. Ntabwo ari ku mpanuka, ni uko turi kandi nta muntu uzabitwambura. Ariko iyo bigeze ku kugerageza kuducaho urukoma kuko turi insina ngufi, bazasanga duha agaciro amafaranga yabo, ni ukuvuga ko bizabagora cyane."

H.E PAUL KAGAME

Yakomeje agira ati "Ikibazo cya Congo, kirimo ibintu byinshi, Congo, u Rwanda, FDLR, M23, Monusco, Umuryango Mpuzamahanga, turi benshi. Mbere na mbere bikwiriye kuba igisebo kuri aba bantu bose, kuko turi benshi, dufite ubushobozi, tuvuga ko dushaka gukemura ikibazo, ariko ntabwo gikemuka mu myaka irenga 20 ishize...Ushobora kwibaza cyangwa abantu bakwibaza uburyo ibi bibazo bireba u Rwanda, bireba RDC bireba iyi mitwe yose ndimo kuvuga, bireba akarere, bireba ibihugu bikomeye bivuga cyane ku bijyanye n’ibibazo byibasiye ikiremwamuntu, uburenganzira bwa muntu, bihora bivuga ko bishaka gukemura iki kibazo, uburyo byicara bigakomeza guca ku ruhande iki kibazo, bishyira mu majwi abandi byo byiretse."

Yibaza Kuba u RWANDA ari rwo ruhora rushinjwa guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa CONGO KINSHASA nyamara ibihugu bikomeye nka Leta zunze ubumwe z'America bikikura mu mugozi byirengagiza ukuri nyako kwaba igisubizo.

Ati"Oya ni u Rwanda buri gihe. Kandi ngo ni M23 kubera u Rwanda. Urumva ko bikomeza kugaruka ku Rwanda. Ntabwo ari FDLR, abantu bakoze Jenoside hano, ntabwo ari Guverinoma ya Congo, ku mpamvu nyinshi...u Rwanda na Congo, hari ikinyuranyo kinini. Hari ibyo Congo yaha ibyo bihugu kurusha u Rwanda."

Biciye mu mvugo yuje ubuhanga n'amarenga Perezida Paul Kagame yibukije Perezida Antoine Felix Tshisekedi ko ikimuraje inshinga ari amahoro aho kuba intambara kuko irasenya ntiyubaka.

Ati"Nzi ibijyanye n’intambara, niba ushaka kubimenya uzaze nkubwire. Nzi ububi bwayo, kandi niba hari ikintu cyiza wakwifuza kugira, nta kirenze amahoro."

Dr. Sabin Nsanzimana warahiriye kuyobora Minisiteri y'ubuzima, MINISANTE

Dr. Butera Yvan warahiriye kuba umunyamabanga wa leta muri MINISANTE