NYUMA Y'UMUSIRIKARE WARASHWE RDF IRIZEZA ABATURAGE UMUTEKANO.

NYUMA Y'UMUSIRIKARE WARASHWE RDF IRIZEZA ABATURAGE UMUTEKANO.

Igisirikare cy'u Rwanda RDF  gisohoye itangazo ryemeza iby'urupfu rw'umusirikare wa Congo warashwe ubwo yari arenze umupaka yinjira mu Rwanda arasa.

Nk'uko RDF ibivuga, hari ku isaha ya saa mbiri n'iminota 45 ubwo umusirikare wa Congo yarenze umupaka agera muri metero 25 arasa amasasu menshi yakomerekejemo abapolisi b'u Rwanda 2.

Mu kwirwanaho no kurinda umutekano w'abakozi bo ku mupaka ndetse n'abaturage bambukaga, umupolisi w'u Rwanda yitabara yahise arasa uyu musirikare isasu arapfa.

Ibi bikimara kuba RDF  yahise itumira EJVM(Expanded Joint Verification Mechanism) nk'abashinzwe iperereza no kugenzura ibi byabaye.

Itangazo ryatanzwe na RDF

RDF kandi irizeza abaturage umutekano usesuye nyuma y'ibi no kutagira impungenge. Aya makuru bwa mbere Kalisimbi iyatangaza mu gitondo RDF ntacyo yari yagatangaje kuri ibi ariko bifdatinze nibwo itangazo riyemeza koko ritambutse.