PEREZIDA PAUL KAGAME AMAZE KUGERA MU BWONGEREZA.

PEREZIDA PAUL KAGAME AMAZE KUGERA MU BWONGEREZA.

Umukuru w'igihugu yageze mu murwa mukuru w'ubwongereza London aho agiye kwitabira itabarizwa ry'umwamikazi.

Ni mu muhango uteganyijwe kuba kuri uyu wa mbere tariki 19 Nzeri 2022 wo gutabariza Umwamikazi Elisabeth II uherutse gutanga ku myaka 96.

Akihagera, Perezida Paul Kagame yanditse ubutumwa bwihanganisha umuryango w'ubwami bw'ubwongereza n'abaturage mu gitabo cy'ihumure abashyitsi bandikamo kiri mu nyubako ikomeye ya Lancaster yakirirwamo abakuru b'ibihugu na za Guverinoma by'umwihariko.

Nk'uko byatangajwe n'ibiro by'umukuru w'igihugu, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yiyunze ku bandi bayobozi b'ibihugu basaga 500 bose batumiwe muri uyu muhango wo gusezera bwa nyuma umwamikazi w'abaongereza wari umaze imyaka 70 yose ku ntebe.

Kuri uyu mugoroba Umwami Charles III araza kwakira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n'abandi nka Perezida Joe Biden nawe wamaze kuhasesekara.