YAKATIWE URWO GUPFA ATEWE AMABUYE AZIRA ICYAHA GIKOMEYE.

YAKATIWE URWO GUPFA ATEWE AMABUYE AZIRA ICYAHA GIKOMEYE.

Maryam Alsyed Tiyrab ukomoka mu gihugu cya Sudan yakatiwe n'urukiko igihano cyo guterwa amabuye mpaka apfuye kubera icyaha cy'ubusambanyi.

Byabanje gutera igishyika mu kwezi gushize ubwo Maryam w’imyaka 20 yafatirwaga mu cyuho na polisi ya Sudan kigendera ku mahame ya k'Islam.

Nyuma yuko urukiko rukuru muri Sudan rufashe umwanzuro wo gukatira urwo gupfa uyu mukobwa yahise atanga ubujurire bwe vuba na bwangu.

Igitangaje nuko uru rubanza ari rwo rwa mbere ruzwi rukozwe mu gihugu kuva mu myaka isaga 10 itambutse.

Zimwe mu manza zisa n'izi zagiye zicibwa intege n'urukiko nyuma yo gusanga nta shingiro z'ibirego byabaga byatanzwe.

Muri Sudan kenshi iyo umugore cyangwa umukobwa afashwe asambana bifatwa nk'icyaha gikomeye ku buryo iyo kimuhamye akatirwa urwo gupfa n'urukiko rukuru rukubita inyundo ya nyuma rwemeza ko aterwa amabuye.

Ibi bitera inkeke cyane ku miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku isi, byatumye Ikigo cya African Center for Justice and Peace Studies (ACJPS) gisaba ko Maryam kuko ibihano yakatiwe bihabanye n'amategeko mpuzamahanga.