LIVE: SHADDYBOO ABYUKIYE KURI INSTAGRAM ATUNGA AGATOKI ABANYAMAKURU N'ABAHANZI YISE ABANYAMASHYARI.

LIVE: SHADDYBOO ABYUKIYE  KURI INSTAGRAM ATUNGA AGATOKI ABANYAMAKURU N'ABAHANZI YISE ABANYAMASHYARI.

Aka kanya Umurerwa Chadia wamamaye nka SHADDYBOO abyukiye Live ku rubuga rwe rwa Instagram atunga agatoki abanyamakuru kumwibasira birengagije andi makuru.

Yakomoje cyane ku kibazo yavuze ko cyamushenguye umutima, cy'umuraperi ZILHA wari wasibiwe indirimbo yise 'TWUBAHWE' na bagenzi be bashyirwa mu majwi ari bo B.THREY na Ish Kevin.

Ni ikibazo kimaze iminsi mike kuva kuwa gatanu kivugwa, ari naho SHADDYBOO yahereye ashinja abanyamakuru kutavuga iby'akarengane ka Zilha ahubwo bakita ku gutangaza amakuru y'ibitaramo n'andi amwibasira.

Mu kajwi keza yirya akaraga ururimi rudapfa gusohoka, Yagize ati "Njye ntabwo nkora umuziki ariko nanga akarengane...abanyarwanda bagira amashyari they don't support each other..."

Yahise atumira umwe mu banyamakuru witwa Ernest n'umuhanzikazi Muchomante bavuga kuri ibi, uyu munyamakuru yabasobanuriye ibijyanye n'uburenganzira ku gihangano ndetse n'imyitwarire y'anahanzi nyarwanda.

SHaddyBoo na Muchomante Live ku rubuga rwa Instagram.

SHADDYBOO yunzemo ati "Njye nanga inzirakarengane ndashaka ubwire abanyamakuru bandi aho kuvuga gusa ko nasebye, bavuge n'ibindi haba hari ama projects bakwiye kuvuga kuko ndabizi ko bavunika[abahanzi]"

ShaddyBoo

Uyu mwerekanamideli yakomeje kwerekana uburakari avuga n'amagambo menshi atavugirwa mu ruhame ku bahanzi bafite amashyari n'abanyamakuru bita gusa ku gutangaza igisebo cye.

Iyi ndirimbo bagugagaho yitwa 'TWUBAHWE' nyuma yo gushyirwaho ikirego, urubuga rwa Youtube rusuzumye iki kibazo isanga nta shingiro ibirego byari byatanzwe bifite, birangira mu masaha 3 ashize iyi ndirimbo isubijweho.