AKA KANYA: Robert Mckenna arokotse impanuka yari imuhitanye.

AKA KANYA: Robert Mckenna arokotse impanuka yari imuhitanye.

Umunyamakuru Robert Mckenna aka kanya amaze gukora impanuka y'imodoka kubw'amahirwe Imana ikinga ukuboko.

Ni impanuka ikomeye ibaye muri iki gitondo cyo ku cyumweru tariki 3 Nyakanga ubwo yari avuye mu rugo mu gahanda k'igitaka, imodoka yangiritse bikanganye ku ruhande rw'imbere.

Mu rurimi rw'icyongereza, Mckenna amaze kudutangariza ko hari umugambi w'Imana ikimufiteho kuba imurokoye aka kageni anavuga ko ubu ameze neza cyane nta kibazo gikomeye yahagiriye.

Yagize ati "The man from above said I still want you. In stable condition and recovering, thankful."

Ari byo bisobanuye ngo "Umugabo uri hejuru[IMANA] avuze ko akinshaka. Meze neza kandi  ndakira,Ndashimira."

Cyubahiro Robert Mckenna yamamaye bwa mbere kuri Radio MAGIC FM mu biganiro bitandukanye bifite aho bihurira n'uruganda rw'imyidagaduro.

Yakoze cyane no kuri Radio Rwanda na Televiziyo kugeza n'ubu ni umukozi w'igitangazamakuru gikuru cy'igihugu RBA.