EDDY KENZO MU MARIRA ADASHIRA.

EDDY KENZO MU MARIRA ADASHIRA.

Edrissah Musuuza wamamaye muri muzika nka EDDY KENZO agahinda ni kose nyuma yo kubura umuvandimwe we.

Mu mpera z'iki cyumweru hamanyekanye amakuru avuga ko uwitwa HASSAN MALE mukuru wa EDDY KENZO yaburiye ubuzima mu gitero cy'abagizi ba nabi.

Uko byagendekeye MALE.

Ukuri nyako ni uko Tariki 16 Ukwakira 2022, hari ku cyumweru mu masaha akuze nibwo nyakwigendera MALE Hassan yahuye n'uwari inshuti ye RONALD ahitwa KATWE baza gushyamirana hagati yabo barwana bitunguranye undi amukubita ikintu mu musaya arawumena.

Ronald akimara kubona ko ibyo akoze bishobora kumukoraho yahise ubwe yiterurira MALE amushyira mu modoka amujyana iwe Makyinde muri Kampala, amuha utunini tumugabanyiriza uburibwe tuzwi nka 'Pain Killer' acunga cunga ko ntawe umubona anyonyomba bujura amusigayo ntawe umubonye ahita ava aho igitaraganya arahunga.

Abasigaye aho Male Hassan yakubitiwe batangiye kwibaza icyo bapfuye biba amayobera byikubitiraho no kuba umukubise ariwe ugiye amujyanye baterera iyo.

MALE we nyuma yo gukubitwa akagirwa intere n'uyu wari inshuti ye, ku munsi wakurikiyeho byamubereye bibi cyane araremba niko guhamagara mushiki we BETH Namugunya aza bwangu atarwiyambitse akimukubita amaso ibikuba biramukuka niko gukora uko ashoboye aramusohora bajya kwa EDDY KENZO bamubwira ibyabaye ahita abaha amafaranga bajya kwa muganga.

Yaje gufashwa ajyanwa mu bitaro bya Platinum Hospital yitabwaho n'abaganga, mu gihe agitera akuka bamubajije uko byamugendekeye ababwira ko ari RONALD wari inshuti ye wamukoreye ibya mfura mbi.

MALE Hassan, Eddy Kenzo na mushiki wabo

Kuwa gatanu tariki 21 Ukwakira nibwo MALE yatangiye gusambagurika kubera umwuka muke ubuzima buracyendera ahagana mu masaha ya saa tanu z'amanywa aba arapfuye induru n'imiborogo biruzura intimba itaha umuryango.

Iyi nkuru y'incamugongo yashenguye imitima ya benshi barimo uyu muhanzi uri mu bakomeye mu karere na Africa, wabogoje amarira atagira ingano kubera kubura uwo yafataga nk'ikitegererezo akamubera nk'umubyeyi nubwo bavukanaga.

Polisi yatangaje ko RONALD ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Hassan Male yatangiye guhigwa bukware yizeza umuryango ko ubutabera buzatangwa.

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022 niwo munsi EDDY KENZO n'umuryango batazibagirwa ko basezeyeho umuvandimwe wabo uzabahora mu mitima imenetse.

Urupfu rwa MALE Hassan rwatumye ibikorwa byose bya muzika EDDY KENZO abisubika iminsi imusunikira mu gahinda atazapfa gushira.

Eddy Kenzo mu marira