HON. KWIZERA YAHWEREYE ARI MU NTEKO.

HON. KWIZERA YAHWEREYE ARI MU NTEKO.

Hacitse igikuba i Kampala Mu gihugu cy Uganda ubwo umudepite witwa EDDIE KWIZERA yaguye amarabira imbere mu nteko nshingamategeko.

Byabaye ubwo bamwe mu badepite barimo bageza imikurikirizwe mu ngiro y'imigabo n'imigambi mu kuzahagararira Uganda mu nteko y'akarere ka Afurika y'iburasizuba EALA.

Abandi badepite bagiye kubona babona uyu mugabo yikubise hasi bitunguranye arahwera mu gihe agisambagurika bahise bamuterura baramusohora imbangukiragutabara iba irahageze mu kanya bwanya ajyanwa mu bitaro igitaraganya.

Daily Express dukesha iyi nkuru yatangaje ko kugeza ubu hataramenyekana icyaba cyabiteye kuko abaganga bagikora iyo bwabaga ngo bamwiteho ntacyo baratangaza kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa kane.

Hon. Kwizera Eddie wadukiriwe no kugwa igihumure, asanzwe Mu nteko y'abadepite aho ahagarariye agace ka Bukimbiri hatuye abari mu bwoko bw'abafumbira bavuga ururimi rw'ikinyarwanda.

Hon. Kwizera Eddie abarizwa mu ishyaka NRM