NDIMBATI IGIHE AZABURANIRA CYAMENYEKANYE.

NDIMBATI IGIHE AZABURANIRA CYAMENYEKANYE.

Uwihoreye Jean Bosco Moustapha wamamaye muri sinema nyarwanda nka NDIMBATI ufungiwe by'agateganyo muri gereza nkuru ya Nyarugenge, umunsi azaburaniraho wamenyekanye.

Tariki 13  Nzeri 2022 nibwo Ndimbati azagezwa imbere y'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo aburana urubanza mu mizi.

Amezi yari yirenze uyu munsi awutegereje kuva yakatirwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe ubushinjacyaha bwari bugishakisha ibimenyetso byisumbuye ku birego aregwa byi'ihohotera rishingiye ku gitsina akekwaho.

Kubera uburemere bw'ibi byaha akekwaho, Ku ya 28 Mata 2022 byabaye impamvu shingiro y'urukiko mu gutesha agaciro ubusabe bwe bwo gukomeza kuburana adafunzwe.

Ibi bibaye nyuma yuko umukobwa witwa Kabahizi Fridaus bikekwa ko ariwe yasambanyije aherutse kugaragaza ko agowe n'ubuzima ku cyifuzo cye avuga ko Ndimbati yakarekuwe. Soma https://www.kalisimbi.com/ndimbati-uwamufungishije-arifuza-kumufunguza