PRINCE KID MU RUKIKO.

PRINCE KID MU RUKIKO.

Ishimwe Dieudonne uzwi cyane nka PRINCE Kid wahoze ategura irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda yamaze kugera imbere y'umucamanza.

Kuri uyu wa 05 Ukwakira 2022, Mu museso nibwo yasohotse gereza mu mpuzankano z'imfungwa yurizwa imodoka y'urwego rw'igihugu rushinzwe abagororwa yambaye amapingu avanwa i Mageragere yerekezwa i Nyamirambo nk'uko byari biteganyijwe.

ISomere iyi nkuru; https://www.kalisimbi.com/hamenyekanye-umunsi-prince-kid-azaburaniraho-mu-mizi

Akigera i Nyamirambo neza ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yururukijwe imodoka acyambaye amapingu,impuzankano z'ibara ry'iroza,agacupa k'amazi mu ntoki n'agakapu mu mugongo k'ibara ry'umukara, hasi yambaye inkweto z'umweru n'amasogisi azamuye nayo y'umweru de.

Yinjiye mu rukiko amaze gusuhuza bamwe mu nshuti ze zaje kumva urubanza, yicazwa ku ntebe y'imbere hashize umwanya umunyamategeko we aba arahasesekaye nawe ntibyatinda inteko iburanisha uru rubanza yinjiye abari mu rukiko bose barahaguruka, umucamanza ageze mu byicaro nabo babona kwicara.

Umucamanza yamuhamagaye mu izina rye Ishimwe Dieudonne asaba ko yigira imbere akaba ariwe aheraho, gusa ako kanya yabwiye umucamanza ko atiteguye kuburana mu gihe umunyamategeko we wundi witwa Me Kayijuka atarahagera.

Yinginze asaba ko yakwihanganirwa urubanza rukaba rusubitswe kugira ngo abamwunganira mu mategeko bose babe bahari bahuje.

Umucamanza yumvise ubusabe bwe ategeka ko urubanza rusubikwa kugeza i saa yine nabwo yaba atarahagera hagafatwa indi myanzuro kuko urukiko rutategereza birenze icyo gihe ahawe.

Saa yine zageze Me Kayijuka  yahakandagiye ndetse abanza gufata umwanya wo kuganira n'uwo yunganira birangira umucamanza atangije iburanisha gusa mbere gato ategeka ko abari mu rukiko bose basohoka urubanza rukabera mu muhezo nk'uko byagiye bigenda na mbere ubwo yaburanaga ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

Abanyamakuru,inshuti n'abavandimwe ba Prince Kid bahise basohoka mu rukiko hasigara inteko iburanisha,uregwa n'abamwunganira n'uhagarariye ubushinjacyaha binavugwa ko hari n'abatangabuhamya bashobora kuba bari imbere mu rukiko baza kwifashishwa.

PRINCE KID ashinjwa ibyaha birimo gusaba no gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

ISomere iyi nkuru;https://www.kalisimbi.com/hari-ubutumwa-bwashingiweho-ku-cyemezo-cyafashwe-ku-ifungwa-rya-prince-kid