LIVE:AMAVUBI NA ETHIOPIA RURAMBIKANYE.

LIVE:AMAVUBI NA ETHIOPIA RURAMBIKANYE.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'AMAVUBI' irimo gucakirana na ETHIOPIA ku kibuga 'Uwanja wa Mkapa' iherereye mu murwa mukuru wa Tanzania i Dar es Salam.

Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cy'ibihugu mu bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN2023.

Mbere y'umukino byari ibicika Ethiopia irahirira kuza gutsinda AMAVUBI adakozemo bitangira guca amarenga ko bishoboka gutaha i Kigali amaramasa

Imyitozo yakajijwe ku basore b'Amavubi ndetse umutoza Carlos Ferrer akora iyo bwabaga mu kubongerera icyizere, bigeze mu mukino hagati bitangira kugorana amashoti n'amacenga bivuza ubuhuha imbere y'izamu ririnzwe na Ntwari Fiacre.

Igitutu cyari cyose kuri ba myugariro b'u Rwanda, Rutahizamu KENEAN na DAWA ba Ethiopia baracanganya bicura ku gutsinda igitego ariko kiba ikibura mu buryo bwinshi bagerageje.

Ikibuga kicuritse bigaragara ETHIOPIA izunguza bikomeye AMAVUBI ariko akomeza kwihagararaho mpaka iminota 45 yongeweho umunota umwe irangiye izamu ritandujwe.

Igice cya kabiri kiratangiye nyuma y'uko abakinnyi bamaze guhabwa impanuro n'umutoza abereka ko bishoboka gutsinda batabembereje, kuri ubu ERIC ZIDANE n'abandi barimo kwishyushya ngo hakorwe impnduka kuruhande rw'ubusatirizi.

Bitanze umusaruro Muhoozi Fred acenga ba myugariro ba Ethiopia baribura neza ahita atanga umupira kwa Jacques Tuyisenge nawe ahita ako kanya ashota mu izamu umupira ukubita umutambiko w'izamu.