GOMA: M23 ISABWE IMBABAZI N'UMWE MU BAKOMEYE MURI CONGO.

GOMA: M23 ISABWE IMBABAZI N'UMWE MU BAKOMEYE MURI CONGO.

Umunyapolitike ukomeye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, VITAL Kamerhe yinginze ubuyobozi bw'umutwe wa M23 asaba imbabazi zijyana no kuba washyira hasi intwaro.

Mu mbwirwaruhame yageje ku baturage i Goma, uyu mugabo uherutse kuva muri gereza yavuze ko M23 ikwiye kubanza kumanika amaboko ikabona kwemererwa imishyikirano na guverinoma y'i Kinshasa.

Yagize ati "Ndagira ngo nsabe imbabazi umutwe wa M23 kandi nyisabire ikindi kintu kimwe, Niba koko muri abanye-Congo nk'abandi, nimushyire intwaro hasi nyuma yaho ubusabe bwanyu bukabona kurebwaho. Turasaba M23 kureba aho igana n'aho iva."

Uyu mugabo kandi yunzemo asaba izi nyeshyamba kurekura umujyi wa Bunagana n'ahandi hose zamaze kwigarurira, yongeraho ko ibibazo bya M23 bitakemurwa n'intambara ikomeje guteza.

Vital Kamerhe asohotse mu gihome mu minsi mike ishize aho yashinjwaga ibisa n'ubugambanyi no kunyereza umutungo w'igihugu cyane ku mutungo wakoreshejwe mu matora y'umukuru w'igihugu aherutse kuba.

Ibi abivuze mu gihe M23 nayo ikomeje kwisuganya ndetse iherutse kugaragaza ko nta gahunda yo kurekura ifite.

Imbaraga zayo ziyongera umunsi ku munsi ari naho intsinzwi y'ingabo za leta FARDC izira umusubirizo.