MUGISHA SAMUEL YATOROKANYE MILIYONI 20 MURI AMERICA.

MUGISHA SAMUEL YATOROKANYE MILIYONI 20 MURI AMERICA.

Umunyonzi kabuhariwe Mugisha Samuel watwaye TOUR DU RWANDA  n'andi marushanwa akomeye kuri uyu mugabane yaburiwe irengero n'ubu agishakishwa.

Byose byari ku butumire yari afite bw'ikipe ye ya PRO TOUCH Africa yatangaje ko uyu mukinnyi mu magare akigera ku kibuga cy'indege muri Leta zunze ubumwe z'America yahise aca ubusamo asatira indi nzira arabura.

Uyu musore w'imyaka 24 watorokeye ibwotamasimbi byatangajwe n'ikipe ko yatorokanye ibikoresho bifite agaciro gasaga miliyoni 20 z'amafaranga akoreshwa mu Rwanda.

Ubuyobozi bw'ikipe ya Pro Touch Africa yario amaze igihe akinira buvuga ko bukomeje kumuhigisha uruhindu bushakisha hasi hejuru ariko kugeza aya masaha ataraboneka.

Yaba yiyongereye ku bandi basore bakanyujijeho mu isiganwa ry'amagare basoje uyu mwuga imburagihe bakajya gutura muri America barimo Valens Ndayisenga, Uwizeyimana Bonaventure na Hadi Janvier binakekwa ko ari bo yagiye asanga.