ERIK TEN HAG ARINIGUYE NYUMA YO KWANDAGAZWA.

ERIK TEN HAG ARINIGUYE NYUMA YO KWANDAGAZWA.

Tariki 13 Kanama 2022 ntizibagirana mu mitima y'abakunda ikipe ya Manchester United yanyagiwe imvura y'ibitego 4 na BrentFord FC.

Igisebo k'umutoza mushya wayo ERIK TEN HAG n'abakinnyi be batumye isi yuzura imiborogo mu bafana babo barasererezwa karahava uburakari burabuzura.

Uyu mutoza yitakanye abakinnyi be nyuma y'iminsi 2 atsinzwe nabi avuga ko batari ku rwego rw'iyi kipe asaba ko yakongererwa akagurirwa ibikomerezwa bizafatanya n'abahari mu guhangamura abo bahanganye.

Yagize ati "Uku siko nshaka gukina, si uku nshaka gukora, Tugomba kugira ipfa ry'ibitandukanye kandi biruseho."

Ubwo yabazwaga nyuma y'umukino iby'uko yitwaye, yagize ati "Umusaruro mubi pe! ariko nyine umupira w'amaguru ni ugukora nk'ikipe ibidatunganye tugakorera hamwe tukabihindura, Utangira umukino witeguye ariko ntitwabaye beza niyo mpamvu ntengushywe, amakosa yabaye turayemera kandi tugomba gufata iya mbere tukikosora."

ERIK yakomeje avuga ko abakinnyi afite batamuhagije ndetse barimo kwitwara nabi adatinya kuvuga ko bamutenguha kuko uko abishaka siko babikora mu kibuga.

Ati "Turifuza abakinnyi bashya, kandi beza, ibyo turimo kubikoraho cyane tubumvisha ko bakwiye kuba hano. Turi mu rugendo rugoye rwatangiye nabi ariko tutari twiteze."

Igitangaje ni uko mu ijambo rye yeruye akivugira ko amakosa atari aye ahubwo ko ibyabaye byose ikipe igomba kubyirengera igashyira imbaraga mu kwiyongerera abazayifasha aho guterera iyo.

Mu magambo ye ati "Ibyabaye byabaye, Ikipe igomba kubyirengera, ikimbabaje ni abafana gusa baba bitanze uko bashoboye badushyigikira."

DAVID DE GEA we nk'umuzamu wa Manchester United, yishyizeho amakosa yose imbere y'itangazamakuru nyuma y'umukino avuga ko ariwe wabiteye ati "Nakinnye nabi, uyu munsi amakosa yose muyambareho, ntekereza ko natumye dutakaza amanota 3."

Imikinire y'abakinnyi bari babanje mu kibuga yari iteye inkeke ubona buri wese ahuzagurika byatumye ibitego biba 4 kuri zero mu minota 35 bigera aho abafana batangira gutekereza ko umukino ushobora kurangira ikubiswe nk'umunani cyangwa birenga.