MOSES YEGUYE MURI MOSHIONS NYUMA YO KWIYAMBIKA UBUSA.

MOSES YEGUYE MURI MOSHIONS NYUMA YO KWIYAMBIKA UBUSA.

Turahirwa Moses wamamaye mu guhanga imideli by'umwihariko mu nzu yizwi nka MOSHIONS yeguye ku mirimo ye.

Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2022 nibwo uyu musore ukomoka i Nyamasheke yateruye Telefone ye ngendanwa yandika ku rukuta rwe rwa Twitter ko abaye ahagaritse gukorera muri iyi nzu y'imideli yamuhinduriye ubuzima.

Ati "Neguye ku mirimo yanjye nk'umuhanzi w'imyenda y'abagabo n'abagore muri MOSHIONS. Muri ibi nigiyemo byinshi cyane byangize mwiza kurushaho. Nzakomeza kuyishyigikira no mu bikorwa byayo ahazaza." 

Ntiharamenyekana neza impamvu nyamukuru yatumye yegura gusa igitutu cyo guterwa amagambo n'abatarashimye imyitwarire ye gikomeza gukekwa nka nyirabayazana.

Iminsi ibaye 2 yose ku mbuga nkoranyambaga hacitse ururondogoro kubera amafoto yerekana ubwambure bwe aherutse gusakaaza kuri Twitter na Instagram.

Soma; https://kalisimbi.com/ifoto-ya-moshions-yarikoroje

Mu kiganiro MOSES yagiranye na Radiyo Kiss Fm kuri uyu wa gatanu, yabajijwe ku ifoto ye imugaragaza yambaye hafi ubusa ndetse n'icyo atekereza ku bijyanye n'umuco yongera gutsindagira amagambo ahamya ko aticuza ku byo yakoze asobanura neza ko umuco we ari uwe bwite atagendera ku idini cyangwa uw'igihugu.

MOSHIONS yamenyekanye kubera we n'imbaraga yashyizemo gusa umurava we ntiwapfuye ubusa kuko yamwicaranyije n'abakomeye cyane nk'aho yambitse ibyamamare bikomeye ahereye no kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda n'umuryango we.

Aherutse kandfi guhabwa ijambo mu mpeshyi y'uyu mwaka ubwo hari mu gikorwa cyo KWITA IZINA abana b'ingagi 20 yitamo umwe izina 'KWANDA'.

Icyo gihe yari kumwe n'ibikomerezwa nka DIDIER Drogba, Itsinda ry'abanyamuziki SAUTI SOL n'abandi.

Soma; https://kalisimbi.com/ibyamamare-mu-kwita-izina-2022

Turahirwa Moses ari kumwe na Perezida Paul Kagame na Madam