MESSI YISWE MESSIAH

MESSI YISWE MESSIAH

Bisabye Imyaka 36 yose ngo Argentina yisubize igikombe cy'isi igihawe na kabuhariwe LIONEL MESSI.

Ijoro ryo kuri iki cyumweru cya tariki ya 18 Ukuboza 2022 ntirizibagirana mu mateka y'abakunzi ba ruhago bihereye ijisho ibirori by'imbonekarimwe.

Wari umukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cyaberaga mu gihugu cya QATAR cyarangiye kizigenza MESSI yiswe MESSIAH nyuma yo gucungura ikipe ye yesuranaga n'Ubufaransa.

Ishiraniro ryashegeshe abakinnyi bari bafite ubwoba na mbere y'umukino watangiye ku mpande zombi ntawifuza gutakaza.

Abasore ba Argentine batangiranye imbaraga bataka bidasanzwe biza gutanga umusaruro hakiri kare ku munota wa 22' gusa MESSI aba ashyizemo igitego cya mbere kuri Penaliti yari itanzwe nyuma y'ikosa ryakorewe Angel Di Maria mu rubuga rw'amahina.

Bidatinze ku munota wa 35' hinjiyemo igitego cya kabiri cya Argentine gitsinzwe na DI MARIA yongera guha ibyishimo  abafana basimbukira hejuru birabarenga abafaransa bo batangira kwifata mapfubyi  igice cya mbere kirangira uko.

Igice cya kabiri cy'umukino cyatangiye Argentine iyoboye nta gihunga mu bakinnyi gusa ku ruhande rw'Ubufaransa bo bagerageza kwirwanaho ngo bishyure biranga hafi umukino ugiye kurangira Kylian MBAPPE wasaga n'uwibuze yibonye atsinda igitego ku munota wa 80' bihindura isura.

Ako kanya AbanyArgentina bakibaza ibibabayeho MBAPPE yahise yongezamo ikindi gitego ku munota wa 81 umukino usubira ibubisi.

Iminota 90 yarangiye n'inyongera yayo amakipe anganya ibitego 2 kuri 2 binjira mu minota 30 ya kamarampaka baresurana karahava agace kayo ka mbere karangira rubuze gica.

Amashoti n'amacenga bibereye ijisho byari byose mu kibuga rwagati induru ziravuga ku munota wa 109' ubwo MESSI yasongagamo igitego cya gatatu azamura ibyishimo by'abafana bari bihebye bongera guhaguruka.

Bakitegura guterura igikombe bakubiswe inkubaara na Penaliti y'abafaransa yabonetse ku munota wa 116 nyuma yuko Enzo Fernandez yari akubiswe umupira k'ukuboko mu rubuga rw'amahina yinjizwa neza na MBAPPE ku munota wa 117' yandika amateka yo gutsinda ibitego 3 imbumbe ku umukino wa nyuma w'igikombe cy'isi.

Iminota 120 yose yarangiye bongezaho umwe biranga binjira mu gutera za Penaliti zatangiye MBAPPE ayinjiza na MESSI abikora uko baharira abandi byarangiye umuzamu wa Argentina yigaragaje abafaransa bakubitwa nabi Penaliti 4 kuri 2 bataha mu marira.

Inyenyeri ya Gatatu ya Argentina yahise iyihabwa icyegukana igikombe cy'isi cya 2022, MESSI ahabwa igihembo cy'umukinnyi mwiza w'irushanwa 'GOLDEN BALL AWARD', umuzamu Emiliano Martinez wa Argentine ahabwa igihembo cy'uwahize abandi mu kurinda izamu neza 'Golden Glove Award' , Enzo Fernandez ahabwa igihembo cy'umukinnyi mwiza ukiri muto 'Best Young Player Award'  mu gihe umwirabura w'umufaransa  KYLIAN MBAPPE yatahanye igihembo cy'uwatsinze ibitego byinshi mu irushanwa 'GOLDEN BOOT AWARD'