NOAM wa Manchester United Azemera gukinira AMAVUBI?

Noam Fritz Emeran ni umusore w'umwirabura ukina asatira ku mpande mu ikipe y'ubukombe mu bwongereza no ku isi Manchester United ariko ufite inkomoko mu rwagasabo.

NOAM wa Manchester United Azemera gukinira AMAVUBI?

Benshi bakomeje kwibaza niba NOAM umukinnyi ukiri muto mu ikipe ya Manchester United azemera gukinira ikipe y'umupira w'amaguru y'u Rwanda 'AMAVUBI'.

Noam Fritz Emeran ni umusore w'umwirabura ukina asatira ku mpande mu ikipe y'ubukombe mu bwongereza no ku isi Manchester United  ufite inkomoko mu rwagasabo.

Avuka kuri se witwa Fritz Emeran Nkusi akagira na nyina w'umunyarwandakazi akunda cyane,binavugwa ko uyu musore ubu ari mu Rwanda aho yaje mu biruhuko gusura uwamwibarutse.

Yabonye izuba tariki 24 Nzeri 2002 avukira mu burasirazuba bw'ubufaransa mu bitaro by'ahitwa 'Paray le Monial' ho mu birometero 367.8km uvuye i Paris mu murwa mukuru.

Birashoboka cyane ko NOAM Emeran yakinira u Rwanda cyane ko ntayindi kipe y'igihugu nkuru yari yakinira.

Amahirwe rukumbi u Rwanda rufite nuko Nyina yagira uruhare runini mu kureshya umuhungu we akaba yakwemera gukinira urwamubyaye.

Noam Fritz Emeran umukinnyi wa Man. UTD wifuzwa mu AMAVUBI.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA kugeza ubu ntacyo riratangaza ku bijyanye no kuba Noam yaba yaremeye kwambara umwenda w'AMAVUBI nk'uko byifuzwa na buri munya-Rwanda.

Hashize ukwezi Noam yongereye amasezerano yiyongera ku myaka 2 yari amaze mu ikipe ya Manchester United y'abatarengeje imyaka 23.

Muri iyi myaka 2 yari amaze n'ubwo yahuye n'imvune mu bihe bitandukanye, muri 2020-2021 yakinnye imikino 5 ntiyabasha kureba mu izamu na busa.

Yaje kwigaragaza neza nyuma yo kuva mu mvune mu mwaka w'imikino usoje wa 2021-2022 akina imikino 14 atsinda ibitego 2 atanga n'imipira 2 yavuyemo ibitego izwi nka 'ASSISTS'.

Impuzandengo y'uko NOAM EMERAN yitwaye mu myaka 2 amaze muri Manchester United.

Byaba amahire aramutse yemeye gukinira AMAVUBI kuko ni umwe mu bakinnyi b'abahanga bakiri bato bashobora kugira icyo bongera by'umwihariko ku busatirizi bw'u Rwanda bukunze gukemangwa.

Noam na mugenzi we bakinana