IKIPE YA BASKETBALL YIMANYE U RWANDA IMBERE YA CAMEROON.

IKIPE YA BASKETBALL YIMANYE U RWANDA IMBERE YA CAMEROON.

Ikipe y'igihugu ya Basketball birangiye yitwaye neza imbere ya Cameroon ku kinyuranyo cy'amanota 7 gusa mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi.

Ni umukino wabereye muri BK ARENA yahoze yitwa Kigali Arena, watangiye ikipe y'u Rwanda irangajwe imbere na Kapiteni wayo Kenny Gasana mu mbaraga zidasanzwe buri mukinnyi afite inyota yo gutahana intsinzi.

Uko buri gace katangiraga buri kipe yamininiragamo amanota umusubirizo indi nayo ikabikora ityo,bitanga akanyamuneza ku maso y'abitabiriye bireberaga umukino uryoheye ijisho.

Ikipe ya Cameroon yageragezaga kotsa igututu iy'u Rwagasabo gusa kubw'umurava abasore bakimana igihugu buhoro buhoro bishyira ku ntsinzi y'amanota 59 y'u Rwanda kuri 52 ya Cameroon.

Ingufu ku mpande zombi zigaragaje cyane mu gace ka kane aho buri wese yahatanaga bidasanzwe ariko abahungu b'u Rwanda amasegonda ashira bahesheje ishema abarutuye.

Hari nyuma yo gutsindwa umukino ufungura irushanwa mu ijoro ryacyeye aho bahuye n'uruva gusenya imbere ya Sudan y'amajyepfo, kuko umukino warangiye ari amanota 63 y'u Rwanda kuri 73 ya South Sudan.

Ibi ni nabyo byateye ishyaka rihambaye ngo bivane mu murongo barimo bakora iyo bwabaga uyu munsi bahangana na Cameroon basoza bayihangamuye ku manota 59-52.