MBAPPE ARANZE YIZITURA AKAGOZI I PARIS.

MBAPPE ARANZE YIZITURA AKAGOZI I PARIS.

Umufaransa Kylian Mbappe yongeye kwerura ko atagishaka kuba mu ikipe ya Paris St. Germain.

Uyu musore utishimye na busa mu ikipe ye yongeye guteza ubwega agaragaza ko atifuza kuyigumamo muri mutarama y'umwaka utaha wa 2023.

Nibwo isoko ry'igura n'igurishwa ry'abakinnyi rizaba rifunguye, nyuma yo gushega bikomeye biravugwa ko n'ikipe ye yemeye kumurekura akaba yakwigira ahandi ariko ishyiraho umurongo ntarengwa wo kutajya mu ikipe ya Real Madrid ahora yifuza.

Liverpool FC yo mu bwongereza igitera icyumvirizo mu rwambariro rwa PSG, umutoza wayo Jurgen Klopp yavuze ko azanye uyu musore byaba ari intwaro ye ikomeye yakomeretsa amakipe atandukanye yamukaniye.

Amahirwe menshi kuri MBAPPE w'imyaka 23 ni ukwerekeza muri shampiyona y'abongereza akazazunguza amakipe makeba ya Liverpool FC nayo yahoze amwifuza.

Ibi bibaye nyuma yuko umwuka utari mwiza habe namba hagati ye na rutahizamu w'umunya-Brazil NEYMAR Jr.  bakinana bashondana kubera gushaka kwiharira za Penaliti n'ibindi bisa no gushaka kuyoborana aka bya bihanga bibiri bidatekwa mu nkono imwe.

Bikubitiyeho kandi no kuba MBAPPE atiyumvamo umutoza mushya Galtier Christophe wamufatiye ibyemezo nyuma y'imyitwarire idahwitse yagaragaje yuje umujinya udasanzwe no kwivumbura bya hato na hato.