MANCHESTER YANDAGAJWE NABI BARIRA NK'ABANA.

MANCHESTER YANDAGAJWE NABI BARIRA NK'ABANA.

Birangiye ikipe ya Manchester United ikubitiwe ahareba inzega na BRENTFORD FC abafana bayo ku isi yose barira ayo kwarika.

Gukubitwa ibitego 4 ku busa mu minota 35 gusa Biryana kurusha umusonga abanzi bayo basarikwa no kuyishungera ishonga bidashira.

Abakinnyi babanje mu kibuga bamwe bari babafitiye icyizere ariko umusaruro uba nkene bahombera uwabaguze muri uyu mukino wa 2 bakorerwa ibya mfura mbi.

Amakipe yombi yatangiye acungacungana ariko ku munota wa 10' wonyine ku makosa y'umunyezamu DAVID DE GEA wanyabitswe igitego cyiza na Josh Dasilva.

Mu gihe bakibaza ibibabayeho, Iminota 8 yonyine ishize bahise bakubitwa ikindi na Mathias Jensen induru ziravuga.

Byabaye ibindi bindi ku munota wa 30 ubwo BEN MEE yanyeganyezaga inshundura, bakihumura amaso ku munota wa 35 uwitwa Bryan Mbeumo asongezamo, abafana bararira barihanagura.

Igice cya 2 cyatangiye abasore nka Cristiano bagerageza gushaka igitego na kimwe ariko byanze hibazwa niba ikora iyo bwaga ikishyura cyangwa iza gutaha yimyiza imoso.

Biteganyijwe ko mu mukino utaha izazamuka umusozi biruhanya ikina na LIVERPOOL FC aho bafite amahitamo yo kuyitsinda ngo aha icyizere mu bafana barimo kuyituka ubutitsa bayigarukire.