PEREZIDA MUSEVENI YAKUBISE AKANYAFU ABATINGANYI.

PEREZIDA MUSEVENI YAKUBISE AKANYAFU ABATINGANYI.

Umukuru w'igihugu cya Uganda, Perezida Yoweli Kaguta Museveni yongeye kwerekana ko atishimiye abatinganyi akubura yirukana n'ababavugira.

Guverinoma ya Uganda yafunze ibikorwa by’umuryango utegamiye kuri Leta wari usanzwe uvugira abaryamana bahuje ibitsina (LGBT).

Uyu muryango uzwi nka Sexual Minorities Uganda’s (SMUG) washinjwe gukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa Gatandatu, na Stephen Okello ushinzwe ikigo kigenzura imiryango itari iya Leta.



Okello yavuze ko SMUG yakoraga itanditse nk’Ikigo gishinzwe kugenzura imiryango itegamiye kuri Leta.

Uwo muryango wo wahakanye ibyavuzwe na Leta, uvuga ko ari umugambi umaze igihe wo kubuza amahwemo abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda.

SOURCE: IGIHE