JUAN MATA NAWE ASEZEYE MURI MANCHESTER UNITED NYUMA Y'IMYAKA 8.

Juan Manuel Mata Garcia umunyesipanye w'imyaka 34 ukina mu kibuga hagati yataka, nyuma y'igihe yifuza kuva muri iyi kipe yo mu bwongereza bitewe no kudahabwa umwanya uhagije ngo yigaragaze amaze kwerekwa umuryango uyisohokamo.

JUAN MATA NAWE ASEZEYE MURI MANCHESTER UNITED NYUMA Y'IMYAKA 8.

Umukinnyi kabuhariwe Juan Mata bimaze gutangazwa ko asezeye muri Manchester United nyuma y'imyaka 8 yari ayimazemo.

Juan Manuel Mata Garcia umunyesipanye w'imyaka 34 ukina mu kibuga hagati yataka, nyuma y'igihe yifuza kuva muri iyi kipe yo mu bwongereza bitewe no kudahabwa umwanya uhagije ngo yigaragaze amaze kwerekwa umuryango uyisohokamo.

Iminota 30 irashize ikipe ya Manchester United itangaje ko Juan Mata atakiri umukinnyi wayo bidasubirwaho imushimira umurava n'ubutwari bwe haba mu kibuga no hanze yacyo byamuranze.

Yinjiye mu mujyi wa Manchester United itazirwa amashitani atukura(Red Devils) yambara numero 8 mu mugongo ikaba ari n'imyaka 8 ishize ubwo yari avuye muri Chelsea FC.

Nyuma yo guhabwa ikaze n'umutoza David Moyes watozaga Manchester United icyo gihe, yahawe umwanya arigaragaza ubuhanga bwe bushimwa na benshi bakunda iyi kipe.

Kuva muri mutarama ya 2014 ubwo yinjiraga muri Man U yatsinze ibitego 51 mu mikino 285 yose yagaragayemo.

Biteganyijwe ko ategereza ko amasezerano ye azarangira mu mpera z'uku kwezi ari nabwo azahita asohoka muri iyi kipe ku mugaragaro.