KNC AHAYE ISOMO ABANYAMAKURU YISE INKUNGUZI.

KNC AHAYE ISOMO ABANYAMAKURU YISE INKUNGUZI.

Umunyamakuru akaba n'Umuyobozi w'ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yahaye umukoro udasanzwe bamwe mu banyamakuru.

Imbere y'itangazamakuru ku kibuga Mpuzamahanga cya HUYE nyuma y'umukino wahaye akanyamuneza abaturarwanda, uyu mugabo utajya uripfana yeruriye abanyamakuru yise inkunguzi kujya bashungura ayo bavuga kuko baba batazi ibizaba.

N'ibyishimo bidasanzwe mu ijwi risatira ugusarara, Ati "Ibi ni sawa cyane, Ibi ni sawa bien joué kabisa ibi ngibi ni sawa, Sawa cyane, Ikindi kandi mbonereho no gutanga isomo ku banyamakuru bameze nk'inkunguzi baca intege b'urucantege ni bagende bisubireho bigaye."

Afatanye ku rutugu n'umuyobozi wa Gorilla FC nawe wanyuzagamo agakoma amashyi, Yongeyeho ati "Iyo so ashaje ntabwo uhita umuca intege, urumva, ibyo gushinyagura ngo ikipe ngo ibiki...Yego habayeho amakosa ariko aba bana bubahwe."

Ibi abivuze nyuma yuko ikipe y'igihugu AMAVUBI yigaritse LIBYA ikayinyagira ibitego 3 ku busa byatumye abarabu basezererwa ubusigaza n'umunyu.

Soma: https://www.kalisimbi.com/amavubi-anyagiye-libya-itaha-itonekaye 

Ibyishimo byari byose no kuri OLIVIER, umuyobozi mukuru w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, mu ijwi ridasamaje yateye akaririmbo k'intsinzi itsindagiye umuneza we afatanya n'abandi kuyibyina.

Mu gihugu hose bakomeje kubyina intsinzi nyuma y'aba basore bari munsi y'imyaka 23 bakoze ibitatekerezwaga nyuma yo gukubitwa umusubirizo mu mukino wa mbere muri Libya byabahesheje itike ikomeza aho bazesurana na MALI mu mikino nyafurika.