STADE OLYMPIQUE YA NYANZA IGIYE KUBAKWA.

STADE OLYMPIQUE YA NYANZA IGIYE KUBAKWA.

Imirimo yo kubaka sitade mpuzamahanga y'imikino ya Olempike i Nyanza igiye kwanzika mu gihe kitarambiranye.

Mu minsi ishize igishushanyo mbonera cya Stade Olympique ya Nyanza cyashyizwe ahagaragara cyerekana uko izaba imeze isojwe kubakwa.

Byateganywaga mbere ko iyi stade izubakwa ku buso bwa hegitari ziri hagati ya 15 na 18 ikaba ifite imyanya ibihumbi 10, ariko inyigo iza kuvugururwa ingano yayo ihita yongerwa.

Inyigo nshya igaragaza ko iyi stade izubakwa ku buso bungana na hegitari 28 zivuye kuri 18 zari zashyizweho mbere, bongereyemo ko iyi stade izaba itwikiriye yose ndetse ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza.

Hakomeje gushakwa amafaranga agera kuri miliyari 146 Frw kugira ngo imirimo yo kuyubaka itangire, byitezwe ko izaba yubakanywe ikoranabuhanga rihambaye bizatuma iba iya mbere kuri uyu mugabane.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, H.E Paul Kagame yemereye abaturage iyi stade izubakwa mu Kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza ho mu ntara y'amajyepfo.

Ibikorwaremezo biteganywa kubakwa ni byinshi birimo ibibuga mpuzamahanga mu gukomeza kugaragaza ubudasa bw'u Rwanda muri Afurika.