MANCHESTER CITY MU GAHINDA GAKOMEYE ITEWE NA JOHN STONES.

MANCHESTER CITY MU GAHINDA GAKOMEYE ITEWE NA JOHN STONES.

Ikipe ya Manchester City yisanze mu bihe bigoye nyuma yo kubura kizigenza mu ubwugarizi bwayo, JOHN Stones.

Hasohotse andi makuru mashya avuga ko uyu mukinnyi ngenderwaho i Manchester,nyuma yo kuvunika ku ukuguru kw'ibumoso ashobora kumara uyu mwaka hanze y'ikibuga akazakigarukamo umwaka utaha byatumye ubwoba butaha imitima y'abafana be.

Mu ijoro ryakeye nibwo John Stones yahuye n'iyi mvune ikomeye mu mukino warangiye batsinze ibitego 3 ku busa bw'ikipe ya Young Boys mu irushanwa rya UEFA Champions League.

Umutoza PEP Guardiola amaze gutangaza ko atewe agahinda n'ubwoba n'ibyabaye, Ati "Ikibazo dukinisha JOHN na RODRI icyarimwe, Ubu rero turi mu byago by'uko tugiye gukina ibitandukanye nk'uko byagenze duhura na Arsenal. Ntabwo tunyuzwe kuko ntitwari twiteguye guhindura byinshi."

Yunzemo ati "JOHN yongeye guhura n'imvune, ndamwihanganisha ariko nanjye nishisha ko bishobora gukomera kurushaho, kubura umukinnyi mwiza nkawe uhorana ishyaka ni igihombo kitavugwa."

Nta kwezi kurenga kwari gushize uyu mugabo w'imyaka 29 agarutse mu kibuga nyuma y'imvune nabwo yari amaranye amezi 2 yose. 

Uku gutonekara kwa John Stones kwateye agahinda benshi uhereye mu bakinnyi bagenzi be, abayobozi n'abakunzi ba Manchester City bikomeza gutera inkeke y'ahazaza he.