INTAMBARA Y'ISI NIBWO ITANGIYE.

INTAMBARA Y'ISI NIBWO ITANGIYE.

Nyuma y'aho Koreya ya Ruguru iteye inkunga ikomeye Uburusiya benshi batangiye kuvuga ko noneho intambara ya gatatu y'isi ari bwo itangiye.

KIM JONG UN yatije Perezida PUTIN abasirikare biswe abakorerabushake basaga 100,000 bagiye kumufasha mu ntambara ahanganyemo n'igihugu cya UKRAINE.

Umunyamakuru wa Televiziyo nkuru y'Uburusiya IGOR KOROTCHENKO yemeje aya makuru ubwo yari mu kiganiro asanzwe akora, avuga ko bidatinze bagiye kwakira aba bakorerabushake.

Bivugwa ko kandi Leta y'uburusiya yasabye umusada abafundi bo muri Korea ya Ruguru kuza gusana umujyi wa Donbas n'indi mijyi yamaze gufatwa mu rwego rwo kuyiyomekaho nk'uduce tutakigenzurwa na Ukraine.

Abasirikare hagati y'ibihumbi 15 na 25 b'Uburusiya nibo bamaze kubarurwa ko baguye kuri uru rugamba rumaze amezi arenga 6, bituma hasabwa ko hakongerwa ingufu zivuye hanze aho gukomeza gutakaza ingabo zabwo, aho Perezida Kim Jong Un nawe yiteguye gukora buri kimwe asabwa na mugenzi we Vladymir Putin.

Burya ngo uhagarikiwe n'ingwe aravoma n'iyo yavoma make cyangwa ibirohwa ariko ntapfa kwicwa n'inyota gutyo gusa,UKRAINE ihagarikiwe na AMERICA n'ibindi bihugu yakomeje kwihagararaho imbere y'Uburusiya kugeza n'ubu bigihanganye bigera aho hitabazwa izindi mbaraga.

Intambara ya Gatatu y'isi yaba igiye kuba kuko na Leta zunze ubumwe z'America zikomeza gukongeza umuriro itera inkunga Ukraine binyuze mu kuyiha ibisasu kirimbuzi n'amadolari atagira ingano umunsi ku munsi byatuma n'ibindi bihugu byivanga bitewe na buri ruhande bishyigikiye nk'uko byagendaga mu ntambara z'isi uko ari 2 zabaye mu mateka.