MU BUBIKO BW'INTWARO ZA M23 HAHAGAZE IBISASU CONGO ITIGEZE.

MU BUBIKO BW'INTWARO ZA M23 HAHAGAZE IBISASU CONGO ITIGEZE.

Nyuma yo gutsindwa kenshi ndetse ikamburwa uduce dutandukanye,Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeye ko umutwe wa M23 ufite intwaro zikomeye kurusha iz'Ingabo zayo (FARDC).

Burya ngo umudiho uva mu itako ngo mu bubiko bw'intwaro bwa M23 hahagaze ibisasu kirimbuzi biruta kure ibyo Congo yaba yarigeze.

Ibi byirukankije ingabo za Congo FARDC imisozi n'ibibaya zihunga nibyo bituma hiabzwa niba umutwe wa M23 uteze gutezuka ugashyira hasi intwaro mu gihe ibona ko irusha ingufu umwanzi wazo. 

Intumwa ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yari mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi, yakomoje ku bibazo by’umutekano byo mu burasirazuba bw’icyo gihugu,yemeza ko intwaro M23 ifite n'imbaraga ntawapfa kuyitsimbura aho yafashe.

Iyi nama yabaye yari yatumiwemo abahagarariye Congo Kinshasa, u Rwanda n’u Burundi, Intumwa y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Congo (MONUSCO), Bintou Keita na Julienne Lusenge uyobora umuryango witwa Female Solidarity for Integrated Peace and Development.

Bintou Keita w'imyaka 64 wari wicaye muri iyi nama anyuzamo akandika ndetse anatanga ibitekerezo,yavuze ko umutwe wa M23 wakomeje ibitero byinshi mu bice bya Rutshuru, bimaze kugwamo byibura abasivili 23 barimo abana 6, ndetse abaturage barenga 170,000 bamaze kuvanwa mu byabo bahunga.

Nubwo bimeze bityo benshi bagikomeje guhunga kuko imirwano yo yiyongera,abari muri iyi nama bavuze ko ingabo za MONUSCO zikomeza gukaza umutekano w'abaturage cyane, kuko iyo bitaba zo n'umujyi wa GOMA uba warafashwe kera ntawe ukibaririza.