M23 YATEZE FARDC MU NZIRA IYAMBURA INTWARO.

M23 YATEZE FARDC MU NZIRA IYAMBURA INTWARO.

Byongeye kuba bibi ku ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, zategewe mu nzira bitunguranye zamburwa intwaro.

Amakuru Kalisimbi.com ikura muri Congo Kinshasa, Bivugwa ko ibi byabereye ahitwa I BWEZA hari haherutse kubera isibaniro ry'urugamba bahanganyemo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Nzeri 2022, ubwo ingabo za FARDC zari zitwaye intwaro mu birindiro byayo bitarafatwa muri Rutshuru, zaje kugwa mu gico cy'inyeshyamba za M23.

Ako kanya imodoka irimo intwaro n'abasirikare bari bayirinze bahise bisanga hagati neza nta no kwizunguza baramanika abandi bashyira bugeri ababonye uko bacika bayabangira ingata bakiza amagara yabo.

Nk'uko byagaragaye mu ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n'umwe mu nyeshyamba za M23, zahise zifata mpiri abatabashije gucika bicazwa hasi n'intwaro zose zijyanwa bugwate.

Impande zombi zaryumyeho ari ingabo za FARDC zanumye n'ubu zikibaza ibyazibayeho ku rundi ruhande M23 nayo ikomeje kuvimvirana intwaro nshya mu bubiko bwayo.

Imyitozo ikomeje gukazwa mu basirikare bagiye bongerwamo abashya bishya bishyira ku bukomere bw'intambara.

Soma:  https://www.kalisimbi.com/m23-na-fardc-mu-ntambara-itarigeze-ibaho