PEREZIDA PAUL KAGAME NTIYISHIMIYE ISUKU NKE YASANZE I KARONGI.

PEREZIDA PAUL KAGAME NTIYISHIMIYE ISUKU NKE YASANZE I KARONGI.

Ubwo yasuraga uruganda rw'icyayi rwa Rugabano ruherereye mu karere ka Karongi mu ntara y'iburengerazuba, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika hari ibyo atishimiye.

Imibereho mibi iterwa n'Isuku nke yabonye muri umwe mu midugudu yubakiwe abaturage byatumye yongera kuvuga ko atifuza na hato kubona ababayeho batyo.

Ati "Hari aho nanyuze mu nzira nza, hari umudugudu wubatswe kandi umeze neza harimo abantu. Mpanyuze nabonye abantu bari muri uwo mudugudu, ijisho ryambwiye ko hari ikintu kibuze. Ukuntu nabonye bameze ntabwo ari ko bakwiriye kuba bameze. "

Yongeyeho ati "Nabonye hatari isuku, ntabwo nifuza kubona abanyarwanda bameze kuriya. Abayobozi bo muri aka karere,bo muri iyi ntara n'abandi b'izindi nzego Minisitiri wa Local Government Gatabazi ibi mbikubwiye nabyo kenshi n'ahandi ntabwo nshaka kubibona."

Nyakubahwa Paul Kagame yongeye kwitsa ku gikwiriye ati " Ndashaka kubona abanyarwanda bagerageza gufasha baterimbere nabo bakitezimbere mukwiye kubigiramo uruhare, mukwiye kubahwiturira kugira ngo babigiremo uruhare. Bwakiye kuba bacyeye, bakwiye kuba bafite isuku, bakwiye kuba bafite ibibatunga, bitunga umubiri wabo. Ibi byose nicyo tubikorera."

Yakomeje avuga ko nibidakorwa bizamugarura kugira ngo arebe niba hari icyahindutseho, yongera guhwiturira abayobozi gukurikirana impamvu abo baturage babayeho budakwiye.

Perezida Paul Kagame yunzemo ati "Kuva aha ngaha uko mbibabwiye Abayobozi babishinzwe muhereko mubikurikirana vuba na bwangu."