QUEEN ELISABETH II YATANZE.

QUEEN ELISABETH II YATANZE.

Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yatanze ku myaka 96 y’amavuko.

Kuri uyu wa 08 Nzeri 2022 Mu masaha y’igitondo, nibwo byatangiye kuvugwa ko ubuzima bwe buhangayikishije cyane. Minisitiri w’Intebe, Liz Truss, yatangaje ko igihugu cyose gihangayikishijwe n’amakuru aza guturuka ibwami.

Kuva muri Nyakanga ubuzima bw’Umwamikazi Elizabeth II ntibwari bumeze neza ku buryo byavugagwa ko yatakaje ibiro byinshi, kubera uburwayi bufitanye isano n’izabukuru.

Ntabwo Umwamikazi Elizabeth atangiye I Londres aho asanzwe atuye, kuko yari amaze igihe ari mu gace ka Balmoral muri Ecosse, hamwe mu hantu yakundaga cyane.

Itangazo ryatanzwe n’Ubwami bw’u Bwongereza rivuga ko Umwamikazi Elizabeth yatanze atababaye ndetse ko umubiri we uzagarurwa i Londres ku wa Gatanu. Bivuze ko uyu mugoroba uri bugume mu gace ka Balmoral.

Itangazo ry’uko yatanze, ryatambukijwe kuri BBC nk’igitangazamakuru cy’igihugu. Amabara ya BBC yahise ahindurwa ako kanya, aba umukara n’umweru bitandukanye n’uko ubusanzwe aba ari umutuku n’umukara.

Nyuma y’itangazo ryasubiwemo inshuro ebyiri, hahise hashyirwaho indirimbo yubahiriza igihugu yitwa God Save the Queen, mu gusabira Umwamikazi Elizabeth watanze.

IGIHE