HUYE:NI IKI CYABAYE KURI IYI KIPE Y'AMAVUBI YONGEYE KWINANIRWA MU RUGO.

HUYE:NI IKI CYABAYE KURI IYI KIPE Y'AMAVUBI YONGEYE KWINANIRWA MU RUGO.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'AMAVUBI' iguye miswi na ZIMBABWE 'The Warriors' anganya ubusa ku busa.

Wari umukino udasanzwe ku mpande zombi ishyaka ari ryose ariko wabuzemo igitego na kimwe cyashimisha abafana.

Isomere uko umukino wagenze wose; https://www.kalisimbi.com/live-rwanda-vs-zimbabwe

Hagiye hahushwa ibitego bitandukanye byashyaga bishyira ukunganya buri kipe itahana inota rimwe mu itsinda bahuriyemo n'andi makipe nka NIGERIA, South Africa, na BENIN.

Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha AMAVUBI azakurikizaho umukino azakiramo South Africa ku wa 21 Ugushyingo 2023, i HUYE.

ZIMBABWE yo ikazakirira NIGERIA ku wa 19 Ugushyingo 2023 ku kibuga mpuzamahanga cya HUYE, i Butare.

Hibajijwe cyane icyabaye kuri iyi kipe y'AMAVUBI na none yongeye kunganya ubusa ku busa bisonga abafana basaga ibihumbi n'ibihumbagiza bitabiriye.

Umunaniro no kudahuza mu mikinire ahanini no kuba batarakoze imyitozo myinshi yari gutuma bamenyerana nibyo bisa n'ibyakoze kuri iyi kipe yahuye n'inyotso yaturutse i HARARE.

Kugeza ubu ikipe y'igihugu y'U Rwanda niyo iyoboye itsinda C iherereyemo igakurikirwa na ZIMBABWE ya kabiri, mu gihe andi makipe atarakina umukino n'umwe, muri iri jonjora ry'igikombe cy'isi cya 2026.