AKA KANYA: Boris Johnson amaze kwegura.

AKA KANYA: Boris Johnson amaze kwegura.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson amaze kwegura ku mwanya w'ubuyobozi bw'ishyaka rye, Conservative party.

Nyuma yo gushyirwaho igitutu gikomeye yari ariho,Boris areguye ariko atangaza ko azakomeza kuyobora iki gihugu kugeza igihe hazashyirwaho ugomba kuzaba umusimbura we.

Kuri uyu wa kane tariki 07 Nyakanga nibwo uyu mugabo wari uherutse no mu Rwanda yemeje ubwegure bwe nyuma y'abandi baminisitiri bari babanje kwegura banashinja Boris Johnson imikorere idahwitse nk'uwari ubayoboye.

Rishi Sunak bahuriye mu ishyaka wahoze no mu nteko ishingamategeko y'ubwongereza niwe wari uherutse kwegura amubwira ko ibyo barimo hatazacya kabiri bidasenyutse.

Hamwe n'abandi bagiye begura mu myanya yabo byari bimaze iminsi bigaragara ko ubuyobozi bwe buri mu marembera bitumye ahita afata icyemezo cyo kwegura mu nshingano yari arimo.