DOSIYE YA BAMPORIKI EDOUARD IGARUWE I BUBISI.

DOSIYE YA BAMPORIKI EDOUARD IGARUWE I BUBISI.

Uwahoze ari umunyamabanga wa Leta mu minisitere y'urubyiruko Hon. Bamporiki Edouard akurikiranyweho ibyaha byo kwakira indonke.

Nyuma y'igihe afungiye mu rugo, Kuri ubu hamaze kumenyekana igihe azaburanira urubanza mu mizi ngo yisobanure kuri iki cyaha akekwaho.

Inkuru dukesha THECHOICELIVE ivuga ko Tariki ya 24 Kamena 2022 nibwo Urwego rw'ubugenzacyaha bwashyikirije Dosiye ye ubushinjacyaha nabwo bifata amezi busuzumana ubushishozi ibijyanye nayo ngo hatangwe ubutabera.

Biteganyijwe ko Hon. Bamporiki Edouard azitaba urukiko ku itariki ya 16 mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2022, ku cyaha yemeye cyo kwakira ruswa gihanirwa n'amategeko.

Ku itariki 05 Gicurasi 2022 nibwo Bamporiki yahagaritswe ku mirimo na Perezida Paul Kagame kubera ibyo yagombaga kubazwa yari akurikiranyweho bya ruswa nk'uko byemejwe n'ibiro bya Minisitiri w'intebe.

Hadaciye umwanya mu nini itangazo risohotse,urwego rw'ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko kuva ubwo atemerewe gusohoka mu rugo iwe abaye ari ho afungiwe mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse.

Ntiyatinze kwemera icyaha nawe, Abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter  yemeye ko yakoze icyaha cyo kwakira indonke ndetse atakamba asaba imbabazi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda H.E Paul Kagame n'abanyarwanda bose muri rusange.

Ibyasaga n'ibyibagiranye aka kanya birasa n'ibigaruwe i bubisi bikura mu rujijo benshi mu banyarwanda bakekaga ko atazaburana ibye na Dosiye ye byapfukiranywe kandi icyaha cyarakozwe na nyir'ubwite akiyemerera.