MONUSCO YARASHE UMUNYECONGO WARI UYITAMBITSE.

MONUSCO YARASHE UMUNYECONGO WARI UYITAMBITSE.

Ingabo z'umuryango w'Abibumbye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zivuganye umusore wari ushatse kuzitambika mu nzira.

Ibi byabereye mu ri Teritwari ya Beeni aho izi ngabo zerekezaga ziturutse i Butembo ako kanya bikiba igikuba kiracika buri wese yisunikira mu bwihisho.

Imyigaragambyo y'abamotari cyane n'abandi baturage niyo izi ngabo zakirijwe zikigera no mu nkengero za Beeni bashaka kubenura bamwe mu basirikare bari bicaye mu modoka za ONU.

Byari byabaye akavuyo ahantu hose abapolisi n'abasirikare ba Congo bageregeza guhosha ariko biba iby'ubusa basumirwa n'abaturage biganjemo urubyiruko bafunga imihanda, nibwo umwe mu ngabo za MONUSCO yarashe amasasu menshi avutsa ubuzima umusore wari wigize kagarara ahagarara imbere yabo.

Bibaye nyuma yuko ku munsi w'ejo hashize umuyobozi wa MONUSCO Bintu Keita yavuze ko kuva mu gihugu cya Congo Kinshasa ntacyo baba bahomba.

Bije kandi bikurikirana n'indi myigarambyo yabaye agatereranzamba mu bice bitandukanye bya Congo aho byahereye mu murwa mukuru KINSHASA bisatira GOMA bikomereza n'ahandi nka BUTEMBO aho izi ngabo za MONUSCO zitifuzwa n'abaturage bazirukanye.

Soma: https://www.kalisimbi.com/byatangiye-ingabo-za-monusco-zivuye-i-butembo

Umuti w'ikibazo kugeza n'ubu nuboneka ngo amahoro ahoreho muri iki gihugu, izi ngabo zimaze imyaka irenga 20 zikomeza gushinjwa kurebera amaraso ameneka aho kubungabunga umutekano nk''inshingano yazizanye.

 Isomere n'iyi nkuru wumve: https://www.kalisimbi.com/bashikuje-imbunda-abapolisi-ba-congo-barasa-aba-monusco-2