LIVE:SENDERI NA INTORE TUYISENGE BASUSURUKIJE IMBAGA ITEGEREJE PEREZIDA PAUL KAGAME.

LIVE:SENDERI NA INTORE TUYISENGE BASUSURUKIJE IMBAGA ITEGEREJE PEREZIDA PAUL KAGAME.

Ni mu ruzinduko umukuru w'igihugu arimo kugirira mu karere ka Ruhango ho mu ntara y'amajyepfo.

Mbere yuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika PAUL KAGAME ahagera , akanyamuneza ni kose mu baturage bacinya akadiho mu ndirimbo zitandukanye.

Umuhanzi SENDERI Iinternational Hit na Tuyisenge Intore bakoze ibidasanzwe mu gususurutsa abaturage babyina zimwe mu ndirimbo zifite ubutumwa bwihariye bwo kubaka igihugu muri rusange, akavumbi karatumuka.

Abana, ababyeyi, abasaza n'abakecuru batuye akarere ka Ruhango n'utundi bihana imbibi nka Nyanza na Muhanga bakereye kwakira Perezida ubasuye nyuma y'igihe kinini cyari gishize babinyotewe.

Aba baturage ntibazibagirwa uruzinduko Perezida wa Repubulika yagiriye muri aka karere ku itariki ya 14 Nyakanga ka 2017 ubwo we n'umuryango we bakiranywe ubwuzu.