PEREZIDA MUSEVENI ARAHAGURUKIWE.

PEREZIDA MUSEVENI ARAHAGURUKIWE.

Intambara ya Politike yongeye kubura Mu gihugu cya Uganda mbere yuko amatora y'umukuru w'igihugu aba.

Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine yahuje imbaraga na Kiiza Besigye mu guhangana na Perezida Yoweli Kaguta Museveni badacana uwaka.

Imbere y'imfatamashusho z'ibitangazamakuru bitandukanye i Kampala aba bombi bagaragaye basinyana amasezerano ndakuka y'imikoranire bemeza ko bagiye guhagurukira Museveni umaze imyaka isaga 36 ku butegetsi.

Umunyamabanga w'ishyaka National Unity Platform (NUP) rya BOBI WINE,Rubongoya David yatangaje ko bahinduye uburyo bwo kuzahatana na Museveni mu matora ataha ndetse buracyanozwa bizatangarizwa abaturage muri rusange.

Imyaka ibaye imyaniko Kiiza Besigye akubitirwa ahareba inzega mu matora yose yitabiriye nk'umukuru w'igihugu, ukudacika intege kwe kwatumye aba ikimenyabose nk'uhanganye na Museveni byeruye.

BOBI WINE yaje kuba undi munyapolitike ushishikajwe no gukuraho ingoma yita ko ikandamiza abayo igihe kirekire nyamara akiyamamaza bwa mbere ntiyabashije gukandiraho.

Perezida Museveni n'ishyaka rye NRM akunzwe n'abatari bake bimuhesha intsinzi ya buri ko yiyamamaje bisa n'ibibera ihurizo n'umusozi biruhanya kuri buri wese ugerageje kumwitambika.