M23 YAMBUYE FARDC IBISASU BITURIKA.

M23 YAMBUYE FARDC IBISASU BITURIKA.

Byabaye ibindi bindi bihinduka igitaramo ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'aho M23 igaragarije ibikoresho bya gisirikare bitandukanye birimo n'ibisasu biturika yambuye ingabo za FARDC.

Mu gihe isi yose yizihizaga itangira ry'umwaka, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ho Imirwano yari yongeye kubura imbunda zivuga masasu anyanyagira mu mashyamba y'intara ya Kivu y'amajyaruguru kugeza n'ubu.

Kuri uru rugamba M23 yakubise inshuro ingabo za leta FARDC ubugira kenshi birangira izigambyeho yerekana intwaro zirimo amasasu,imbunda,imyenda bya gisirikare n'ibisasu bimwe bizwi nka Gerenade.

Bibaye nyuma yuko izi ngabo zari zimaze iminsi zigiranye ibiganiro biganisha ku ubwumvikane ko nta ruhande rugomba gutera urundi n'ubwo byarangiye impande zombi zirenze ku masezerano.

Soma inkuru y'uko byagenze; https://kalisimbi.com/m23-nyuma-yinama-yagiranye-ningabo-za-eac-izava-mu-birindiro-byayo

Amasasu yambuwe FARDC

M23 ikomeza kwikoma FARDC yageze aho yifashisha indi mitwe yitwaje intwaro nka FDLR,MAI MAI,CODECO n'indi, ndetse kuri uyu wa mbere birahwihwiswa ko hitabajwe n'Abasirikare b'Abarusiya bari mu mutwe uzwi nka WAGNER waje gutanga umusada n'ubwo byananiranye bikomeza kwibazwa aho abasirikare ba Gen. Makenga bakura ingufu zo guhangana bigeze aha.

Soma; https://kalisimbi.com/m23-irashyize-ivuga-aho-ikura-inkunga

Ibiturika byambuwe ingabo za FARDC

Zimwe mu mbunda zambuwe FARDC