TETA YAGIYE GUTEGURA UBUKWE.

TETA YAGIYE GUTEGURA UBUKWE.

Mu kiganiro n'itangazamakuru mu gihugu cya Uganda, umuhanzi Douglas Mayanja wamamaye nka WEASEL yatangaje byinshi ku mugore we.

Weasel ubwo yabazwaga ku ihohotera yakoreye Sandra Teta babyaranye abana 2 yahishuye ko ubukwe bwabo buri hafi ndetse ko nta kibazo bagiranye, ibivugwa byose abeshyerwa.

Ubwo yumvikanaga kuri mikoro za GALAXY FM, uyu muhanzi yivugiye ubwo ko TETA yasubiye mu Rwanda gutegura ubukwe no kuzabanza kumwerekana mu muryango bitandukanye n'ibyari bihari bivugwa ko yaba yaracitse ingoyi yamuhozagaho.

Ati "Benshi bansize icyasha bamvugaho nabi ngo nahohoteye umugore wanjye byanteye gukora n'indirimbo mushyira mu mashusho yayo kugira ngo ibi bintu bihagarare, Njye na Sandra tubanye neza."

Iyi ndirimbo yise 'SELECTOR' igaragaramo Sandra yishimanye bikomeye n'umugabo we ari nabyo aheraho avuga ko ntakizabatandukanya, anavuga ko burya ariwe wamuzanye i Rwanda.

Ati "Ninjye wamujyanye mu Rwanda ngo afate igihe cyo kuruhuka no gukomeza gutegura ubukwe bwacu n'ibirori byo kunyerekana iwabo mu muryango we."

Weasel akomeje gutsimbarara ku mvugo ye idahinduka kenshi yihakana ibyo guhohotera akubita umugore we ashinjwa n'ababibonye, n'ubwo Sandra nawe yakunze kumukingira ikibaba.

Sandra Teta kuva yagaruka i Rwanda yanze kuvugisha itangazamakuru ry'i Kigali aryumaho, ahubwo ararenga aza kwigfata amashusho yihaniza bamwe mu bamufashije gutaha ababwira ko ntakibazo afitanye n'umugabo we, byatumye kugeza n'ubu urujijo ruba rwose ku cyaba kihishe inyuma y'urukundo rwabo badasiba kuvugaho.