YAFASHWE MPIRI YIBA IGITOKI BARAKIMUHEKENYESHA CYOSE.

YAFASHWE MPIRI YIBA IGITOKI BARAKIMUHEKENYESHA CYOSE.

Yafashwe mpiri nyuma ubwo yari amaze kwiba igitoki cy'abaturanyi bamuhanisha kugihekenya kugeza akirangije cyose kigashira.

Ni umugabo uri mu kigero cy'imyaka irenga 30 ukomoka mu gihugu cya Ghana mu burengerazuba bw'Afurika wahuye n'insanganya ubwo yari afatiwe mu cyuho yiba.

Mu mashusho yasakaye hose muri iki gihugu agaragaza uyu mugabo yicaye akikiye iki gitoki kibisi yari amaze kwiba,ku mutwe no ku ntugu ze bahakwije amabere yacyo bamushungera,inkoni ari zose bisa naho yari amaze gukubitwa iz'akabwana.

Umwe mu bamufashe wari ukikijwe n'abandi barimo abana baje kwihera ijisho uku guhanwa kw'igisambo, yagaragaye amutonorera ndetse amutamika ngo agihekenye mpaka agisoje nta na kamwe ataye ku ruhande.

Ubujura kenshi bw'imyaka byagaragaye ko buterwa n'inzara ya nyir'ukwiba n'ubwo ku rundi ruhande biterwa n'ingeso mbi iba yarabaye akarande nk'uko bivugwa ngo ingeso ipfa nyirayo yapfuye.

Irebere amashusho yose hano

https://www.instagram.com/p/CfUDXeDregk/?hl=fr