'CRISTIANO NTARI KU RWEGO RURENZE' ERIK

'CRISTIANO NTARI KU RWEGO RURENZE' ERIK

Nyuma y'ubushyamirane buherutse kuba hagati y'umutoza mushya wa Manchester United na Cristiano Ronaldo inzira zo kwiyunga zirasa n'izidahura.

ERIK TEN HAG  mu kiganiro na SkySports dukesha iyi nkuru yatangaje ko kugeza ubu n'ubwo uyu rutahizamu yashegeye kugenda n'ubundi atari ku rwego rurenze[He's Not Fit enough] mu mikinire kugeza ubu bityo akwiye gukora imyitozo kenshi imufasha kugaruka neza.

Ati "Ndatekereza ko yabikora. Ariko intego ye ya mbere yakabaye kugarura imbaraga bijyana n'imyitozo kuko atari ku rwego rw'umukinnyi nyawe nk'uko yahoze, Yego, Yarabitangiye ndetse yakongera akabikora."

Yunzemo ati "Cristiano ni umukinnyi utangaje cyane yagiye abigaragaza kenshi, gusa uko byagenda kose abantu bazakurebera ku byo urimo kwerekana ubu, ku myitwarire urimo ugaragaza, ibyo rero agomba kubyerekana."

Mu magambo ye yumvikana ariko asa nk'uzimiza ashaka kwereka Ronaldo ko Burya nari umugabo idahabwa intebe ndetse adaciye ku ruhande yamufatiye ibihano bidakomeretsa.

Ibyiswe nk'ibihano uyu mukinnyi yafatiwe nuko ERIK TEN HAG yafashe icyemezo ndakuka cyo kutazakinisha Ronaldo mu mukino ubanza wa shampiyona y'ubwongereza izatangira mu mpera z'iki cyumweru.

Cristiano yongeye kugaragaza ko atishimiye Manchester United yamugundiriye mu mukino baherutse gukina na Rayo Vallecano washyiraga ku ndunduro imikino mbanzirizamarushanwa[Pre-Season Games], mu gihe abandi bari bakiri ku kibuga yahise yitahira abasize byatumye arakaranya n'uyu mutoza nawe werekanye ko atari agafu k'imvugwarimwe.

ERIK udafite ibigwi bihambaye cyane aharutse kandi kuvuga ko we n'abakinnyi biteguriye guhangamura amakipe atari make abarizwa mu bwongereza n'ahandi yemeza ko ntakabuza bazaha abafana ibyiza.