SADIO MANE WA SENEGAL HAZIFASHISHWA N'ABAPFUMU ARIKO AKINE.

SADIO MANE WA SENEGAL HAZIFASHISHWA N'ABAPFUMU ARIKO AKINE.

Intugunda ni zose i Dakar muri SENEGAL nyuma yo kubona rutahizamu wabo SADIO MANE avunika bigiye gutuma bifashisha n'abavuzi gakondo.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022 nibwo MANE yagiriye Iyi mvune mu mukino wa shampiyona y'ubudage BAYERN MUNICH akinira yesuranagamo na WERDER BREMEN bishya bishyira ku kutazakina imikino y'igikombe cy'isi kibura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo gitangire.

Soma; https://kalisimbi.com/sadio-mane-ntazakibna-imikino-yigikombe-cyisi

Ibyo kwifashisha abapfumu mu kuvura SADIO MANE byatangajwe bwa mbere na FATMA SAMBA DIOUF SAMOURA umunya-Senegalekazi uri mu bakomeye muri ruhago y'isi ubwo yaganiraga n'itangazamakuru yagize ati "Tugiye gukoresha n'abapfumu n'ubwo ntazi neza niba byakunda agakira ariko SADIO MANE agomba kuzagaragara akina."

FATMA usanzwe ari umunyamabanga wa mbere mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA yunzemo ko uko byagenda kose yizera ibitangaza bityo akazabona MANE ahatana muri QATAR.

Bije bikurikirana kandi n'uburyo umutoza wa Senegal yiyemeje gushyira SADIO MANE ku rutonde rw'abakinnyi bazakina iyi mikino karundura, yisabira abafana n'abanyagihugu muri rusange gufata iry'iburyo abizeza ko bizaba byiza n'ubwo itsinda ry'abaganga ritaratangaza igihe azamara adakina.

SADIO MANE niwe mukinnyi ngenderwaho akaba na Kapiteni wayo bisa naho kumubura ari nko kwibura kuri bo cyane ko buri kipe bagiye gucakirana amaso yose aba ari kuri uyu musore kabuhariwe mu gutsinda.

Byitezwe ko kuri uyu wa 11-11-2022 ari bwo Umutoza Aliou Cissé aza guhamagara abakinnyi azifashisha i Doha muri QATAR.

Kwitabaza abapfumu Sibwo bwa mbere bivuzwe kuko mu ntangiriro z'uyu mwaka byari inkuru ishyushye mu bitangazamakuru havugwa ko kuba SADIO MANE yaratwaye igikombe cy'Africa byose byaturutse ku uwakubise umweko araguza indagu ze azingira intsinzi kuri SENEGAL.