BASKETBALL: U Rwanda rutsikiriye kuri Tunisia.

BASKETBALL: U Rwanda rutsikiriye kuri Tunisia.
Birangiye Tunisia itsinze u Rwanda manota 76 kuri 66 mu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya Basketball gitegerejwe kuba mu 2023.

Umukino waberaga muri BK ARENA,watangiye imbaraga ari zose ku mpande zombi, abanyarwanda bari baje gushyigikira ikipe yabo bihera ijisho ibi birori.

Mu gice cya Mbere cy'Uyu mukino(Agace ka mbere n'aka kabiri) cyarangiye ikipe y'igihugu ya Tunisia ifite ubwiganze bugaragara mu manota 39 yayo kuri 29 y'u Rwanda.

Bakigaruka mu kibuga Tunisia yaje kongera kwegukana Agace ka gatatu ku manota 22 kuri 15 y'u Rwanda. 

Kenny Gasana,Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, William Robeyns n'abandi b'u Rwanda barwanye inkundura bashaka kuyobora umukino ariko abasore ba Tunisia bakomeza kubabera ibamba. 


Byari ngombwa ko U Rwanda rutsinda Tunisia kuko rwari rwaratakaje umukino wa mbere, Mu gihe rugategereje ko byibura Sudani y'Epfo irutsindira Cameroun mu mukino uteganyijwe mukanya saa Tatu zuzuye.

Amahirwe yo gukomeza gushaka Itike y'Igikombe cy'Isi cya Basketball mu 2023 ahise ayoyoka urugendo rwayo rurangirira aha, biteganyijwe ko aba basore bagiye gukomeza kwitegura bihagije ngo ubutaha bazitware neza.