LIVE: MANCHESTER UNITED IKUBISWE NABI YINJIZA RONALDO ASIMBUYE.

LIVE: MANCHESTER UNITED IKUBISWE NABI YINJIZA RONALDO ASIMBUYE.

Ikipe ya Manchester United ikubiswe itababariwe na Brighton and Hove Albion ibitego 2 kuri 1 mu mukino wa mbere wa shampiyona 'PREMIER LEAGUE'.

Ni mu mukino w'ishiraniro waberaga ku kibuga OLD Trafford watangiye amakipe yombi ahangana bikomeye byiganjemo ugucungana kuri buri ruhande abakinnyi bashaka aho batoborera batsinda.

Ku munota wa 30 wonyine ikipe ya Brighton yari yinjije igitego cya mbere cyatsinzwe na rutahizamu w'umudage Gross w'imyaka 31 nyuma yo gucenga agatesha umutwe ba myugariro barangajwe imbere na Luke Shaw wari usizwe ahabi.

Ntibyashiriye aho kuko ku munota wa 38 ,Luke Shaw yongeye gusubirwa asigwa intambwe na Pascal Gross igitego kiba kiranyoye ubugira kabiri, igice cya mbere kirangira amarira ari yose ku bafana b'amashitani atukura 'RED DEVILS'.

Igice cya kabiri cy'umukino cyatangiranye imbaraga abasore nka Chritian Eriksen bashaka kwishyura igitego ariko bikanga bikaba iyanga bigera aho umutoza ERIK TEN HAG yemeye kwinjiza CRISTIANO wari ku gatebe asimbura FRED ngo amushakire igitego cyari cyabuze.

Nyuma y'amacenga n'amashoti bitagiraga icyo bimara, Manchester United yinyaye mu isunzu Ku munota wa 68, hatewe umupira mwiza wari uzamuwe neza Maguire yotsa igitutu imbere y'izamu myugariro Alexis Mac Allister wa Brighton yitsinda igitego.

Umukino urangiye nta nkuru kuri David De Gea umuzamu utari worohewe byababaje cyane abafana.