CLARISSE KARASIRA YANYOMOJE UWIYISE UMUVANDIMWE WE.

Ni umukobwa ukiri muto umurebeye inyuma  benshi mu maso yabo babona ko bombi basa neza, uretse isura, ijwi n'imivugire ye bijya kumera neza n'irya Clarisse.

CLARISSE KARASIRA YANYOMOJE UWIYISE UMUVANDIMWE WE.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yateye utwatsi ibyavuzwe n'umukobwa witwa Uwingeneye Chantal wiyitiriye ko ari umuvandimwe we bavukana kwa se.

Ni umukobwa ukiri muto umurebeye inyuma,  benshi mu maso yabo babona ko bombi basa neza, uretse isura, ijwi n'imivugire ye bijya kumera neza n'irya Clarisse.

Chantal nawe ni umuhanzikazi  ukizamuka watangiye umuziki we ku ya 01 mutarama uyu mwaka, aririmba injyana gakondo ifitanye isano neza n'iyo Clarisse Karasira akora.

Uyu mukobwa mu kiganiro yagiranye n'igitangazamakuru THECHOICE yivugiye ubwe ko Clarisse ari umuvandimwe we gusa yabimenye vuba aho uyu muhanzikazi yari amaze kwimukira ibwotamasimbi.

Byateye urujijo bigera aho bahamagara umubyeyi wa Chantal witwa Mukagihana Florida asobanura byinshi ku isano umukobwa we yaba afitanye na Clarisse Karasira.

Uyu mubyeyi wa Chantal mu magambo ye yagize ati "Njyewe nari narashatse umugabo tuba i Kanombe, hanyuma mu minsi twari tumaranye sinarinzi ko yari afite umuntu babyaranye hanyuma aza kumumbwira ngo yitwaga Anna Maria hanyuma yaje no kudusura aza afite akana gato cyane kiga kugenda,turaganira aranarara buracya arataha....hanyuma rero Jenoside iza kuba turahunga...ntitwongeye kubonana n'umugabo nawe sinongeye kumubona ukundi."

Mukagihana akomeza avuga ko mu minsi ishize abantu bamubwiye ko afite umwana uca kuri Televiziyo nyuma nawe aza kujya kwihera ijisho ibyo yabwirwaga abona koko isura ni iyabo.

Uyu mukecuru akomeza avuga ko mbere akibana na Se w'abana be yari yaramubwiye amwinginga kuzana umwana bakabana kuko yabyishimira kumurera.

Clarisse Karasira na Uwingeneye Chantal

Umunyamakuru yamubajije impamvu yabiganirije abana vuba aha atabikoze kera, asubiza avuga ko nta makuru yari abifiteho ahagije yemeza ko ahubwo nyirasenge w'abana ari we wari uzi amakuru yose kandi ahari bishoboka ko yagira icyo abivugaho kirenzeho.

Nyuma y'ibi, umuhanzikazi Clarisse Karasira abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze yahise avuguruza ibyavuzwe byose na Chantal n'umubyeyi we.

Clarisse Karasira yanyomoje ibyavuzwe.

Mu butumwa burebure Clarisse yagize ati "Sinifuje kubivuga ho kuva kera kuko natekerezaga ko benshi Muzabasha kubona ko ari ikinyoma ariko kuko benshi nabonye ko batabashije kumenya ukuri nifuje kubivugaho."

Yavuguruje ibi yemeza ko ibyo Chantal n'umubyeyi we bavuga ntaho bihuriye n'ukuri ahubwo ko uyu mwana w'umukobwa yashatse kumenyekana yuririye ku izina rye.

Abwira abakunzi be kutita ku byo abantu bavuga kuko byarushaho kubabaza ababyeyi bakaba bafatwa uko batari mu maso ya rubanda.

Clarisse yakomeje agira ati "Inyota yo Kumenyekana muri ubu buryo nimbi cyane. Ikindi ibyo uyu mwana arimo gukora ni ibyaha bihanwa n’amatekegeko. Bityo niba hari n'uwaba amuha inama cyangwa bakabifatanya amategeko azabibabaza bose."

Yunzemo ati "Niba uyu mwana ankunda akaba akunda ibyo nkora ni byiza kandi ndabimushimiye ariko kubirebana n’ibinyoma arimo gukwirakwiza abizi neza ndetse anabishaka ikibabaje akanabizanamo umubyeyi we bwite byo ntabwo aribyo kurebera."

Clarisse Karasira

Uyu muhanzikazi usigaye atuye muri Leta zunze ubumwe z'America yasoje yibutsa abantu kutizera ibivugwa byose yongeraho ko ibindi agiye kubikurikirana.

Clarisse Karasira yamenyekanye cyane mu myaka 5 ishize nk'umunyamakuru nyuma aza gukundwa cyane ubwo yinjiraga mu ruhando rw'abahanzi yiyegurira imitima ya benshi cyane mu ndirimbo ye yise 'NTIZAGUSHUKE'